Ubusanzwe ku Itariki ya 31 Kanama ya buri mwaka, hizihizwa umunsi Nyafurika wahariwe Abavuzi gakondo. Kuri uyu wa kane Tariki ya 31 Kanama 2023, abavuzi gakondo bibumbiye muri AGA Rwanda Network, bavuga ko batabashije kwifatanya n’abandi ba Nyafurika, bitewe ngo n’uwahoze ayobora uru rugaga wiitwa Nyirahabineza Gereturde wirukanywe ku buyobozi bw’Urugaga ngo bitewe n’amakosa atandukanye yagiye akorera abanyamuryango mu bihe bitandukanye , abavuzi gakondo bavuga ko ngo yabateranyije n’Umujyi wa Kigali ngo ubime uburenganzira bwo kwizihiza uyu munsi, basaba Nyakubahwa Perezida Kagame kubakemurira iki kibazo .
Abavuzi gakondo batandukanye baganiriye na Rwanda Tribune bavuze ko bamaze iminsi bahawe ubutumire na Komite y’Abavuzi gakondo iyobowe na Madame Uwimana Beatha, nyamara ngo bageze i Kigali ahagombaga kubera umunsi mukuru babwirwako utakibaye.
Bakomeza Bavuga ko bumvise uwitwa ko Nyirahabineza Gereturde umaze igihe yirukanywe ku buyobozi, ariwe ngo waba yaragiye kugambana n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge bari basabyemo uburenganzira bwo kwizihirizamo umunsi mukuru Nyafurika, avuga ko ababisabye batemewe, aho kugira ngo izo nzego zumve impamde zombi zihitamo kwima uruhusa bene gutegura umunsi mpuzamahanga.
Ngendahimana Wellars wo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko yatunguwe no kubwirwa ko umunsi mukuru utakibaye bigizwemo uruhare n’uwo bamaze imyaka ibiri birukaniye amakosa yakoreye urugaga . Ati:” Nyirahabineza twamwirukanye ku itariki ya 08 Werurwe 2022, bitewe n’imikorere mibi yagaragaje aho yihaye ububasha bwo kwirukana bagenzi be, abandi akabafungisha abaziza ubusa, guhindura ibirango by’urugaga, kurya amafaranga yacu, gushyiraho abayobozi mu turere batari abavuzi gakondo kandi babanje kumuha amafaranga n’ibindi byaha agomba kubazwa “.
Ngendahimana akomeza avuga ko yababaye cyane, agasaba inzego z’ubutabera gukurikirana vuba Gereturde, agasaba inzego z’ubuyobozi kutongera kugwa mu mutego we, cyane ko ntaho agihuriye n’ubuyobozi bwa AGA RWANDA Network.
Nyiragaruka Glorioze wo mu Karere ka Gisagara , umaze imyaka 30 mu rugaga , avuga ko yatewe agahinda no kumva bahagaritse umunsi mpuzamahanga w’abavuzi gakondo wabahuzaga buri mwaka ngo bakishimira iterambere ryabo, Ati :‘‘ twa mu munsi mukuru w’abavuzi gakondo none twatunguwe no kumva umugore wirukanwe cyera ngo yaduhagarikishirije. maze imyaka 30 ndi umuvuzi Gakondo. Ku ngoma ye nagiye ntanga imisanzu uko bisanzwe gusa nta kiza nakimwe namubonyeho, nta byagombwa yampaye none yaduhagarikishirije umunsi mukuru wacu kandi yarirukanwe kubera amanyanga yakoreye urugaga”.
Mukire Jean Damascene, Perezida wa Komite nkemurampaka mu rugaga, avuga ko ibya Nyirahabineza bimaze kurambirana, imyaka igiye gushira ari ibiri yirukanywe ku buyobozi bw’urugaga, ati”: yagiriwe inama kenshi agasabwa gutumiza inama yakemurirwamo ibibazo yari yarateje mu rugaga akabyanga, inteko rusange yarateranye itora Uwimana Beatha nk’umuyobozi w’agateganyo. Yaje kumurega ibinyoma arafungwa aza kurekurwa, abanyamuryango bakomeza kumugirira icyizere kugeza ubu”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo, Uwimana Beatha, avuga ko nabo baguye mu kantu no kumva ko Umujyi wa Kigali wababuza kwizihiza Umunsi Nyafurika, mu gihe Afurika yose iri mu byishimo, mu Rwanda bakabibuzwa na Nyirahabineza Gereturde wirukanywe .
Uwimana avuga ko hari impapuro Minisante yanditse ivuga ko Nyirahabimana ariwe muyobozi w’Urugaga yirengagije imyanzuro y’Inteko rusange yamweguje. Ngo Nyirahabineza Iyo niyo agenda yereka abayobozi, nyamara ngo akirengagiza ko dutorwa n’abanyamuryango ubwabo duhagarariye, Minisiteri y’ubuzima ikabimenyeshwa gusa.
Akomeza avuga ko basaba Minisiteri y’ubuzima gutesha agaciro urwo rwandiko kuko ngo ari rwo yirirwa ashukisha abavuzi batamuzi, akabaka amafaranga y’ubusa ababeshya ko ari kubashakira ibyangombwa mu gihe yamaze kwirukanwa n’abanyamuraryango mu nteko rusange.
Uwimana asoza Avuga ko igihe cyose Minisante n’izindi nzego bireba bazaba bakemuye iki kibazo baterwa na Nyirahabineza, nta kabuza Umunsi mukuru bazashaka itariki yo kuwizihirizaho.
Kuki Minisiteri y’ubuzima idakemura ikibazo cy’imiyoborere mibi n’amakimbirane byaranze uru rugaga aho kugicyemura ikatsa umuriro?
Mu bihe bitandukanye abavuzi gakonda bagiye basaba ko minisiteri y’ubuzima yareka abavuzi gakondo ubwabo bakikemurira ibibazo bahitamwo komite ibabereye ariko kubera ko ngo hari bamwe mubayobozi ba minisiteri bihishe inyuma y’iki kibazo bituma ngo kidahabwa umurongo ngo bigatuma ubuvuzi gakondo mu Rwanda budatera imbere bitewe na bamwe babikuramwo indonke .
Nkundiye Eric Bertrand