Bamwe mu bavuzi gakondo mu Rwanda, bakomeje gukora ubushakashatsi no gushaka imiti ivura indwara zitandukanye, bamaze kugirirwa ikizere n’abaturage ku miti yatangiye guhabwa abaturage mu Rwanda n’i mahanga.
Mu kiganiro Rwanda Tribune n’Abavuzi gakondo bavuga ko n’ubwo bamaze kugera ku rwego rushimishije bagihura n’imbogamizi zo kuba hari bamwe bigana imiti yabo bakayikwirakwiza mu baturage kandi batabifitiye ubuhanga n’ubushobozi
Umuyobozi w’uruganda rutunganya imiti gakondo rukorera mu Murenge wa Kimisagara, Akira Nature Life Ltd. Safari Adrien , avuga ko abaturage babagirira ikigize kuri buri bwoko bw’umuti, uko utegurwa, indwara usanzwe uvura, abo umaze kuvura ndetse n’icyegeranyo cy’abakize kugira ngo babone aho bahera bakora ubushakashatsi.
Avuga ko Ku kibazo cy’abantu bigana imiti gakondo kugeza ubu babibona nk’imbogamizi , Ati:” ikintu cyose kiza abantu benshi bakunda kukigana, kwigana imiti ni ikibazo gikomeye inzego zibishinzwe zagakwiye guhagurukira kuko imiti ntikwiriye kwiganwa kuko iyo yiganwe ntivura ahubwo irica”.
Yungamwo avuga ko nk’uruganda Nature Life Ltd, batangiye gukurikirana abigana imiti gakondo batunganya ko kuko ngo bishobora gutuma abaturage babatakariza ikizere ,ngo biteguye kubashyikiriza inzego bireba kugirango umuco wo kwigana imiti gakondo ucike.
Akomeza asaba ko hashyirwamo imbaraga mu gushyigikira abavuzi gakondo bagahabwa ubushushozi haba amahugurwa n’ubushobozi bakabasha guhabwa Laboratwali iri ku rwego mpuzamahanga bakabasha gukora imiti myishyi ifite ubuziranenge, ati” Turashaba ko Leta yadushyigikira binyuze mu bigo bya Leta tukabasha guhanga n’abandi baganga gakondo Ku rwego mpuzamahanga, Ubushobozi n’impano zacu bikabasha guhabwa ubushobozi. Twifuza ko hashyirwaho politike yihariye ishyigikira abavuzi gakondo mu Rwanda”.
Muganga Shyaka , umuyobozi Ever Life ishami rya Nyabugogo ho mu murenge wa Kimisagara, rimwe mu mavuriro akora imiti y’ibimera, ku bijyanye n’abigana imiti y’ibimera, avuga ko bigaraga ko mu buvuzi gakondo hakirimwo kwigana imiti , akagira inama abaturage kugana amavuriro azwi yemewe gukora ubuvuzi gakondo , ati”: Abaturage nabo babigiramwo uruhare kuko baba bakwiye kwirinda kugurira imiti icururizwa Ku mihanda bakagana ababifitiye ubushobozi n’ibyangombwa bibemerera kuvura no gutanga imiti gakondo, bakirinda abigana imiti kuko bashobora no kubayobya bababeshya “.
Akomeza avuga ko nubwo bamaze kugera ku rwego rushimishije ariko ngo haramutse hashyizweho ingamba zihariye zikumira abigana imiti byagira umumaro Ku bavuzi gakondo, ikindi avuga ko haramutse hashyizweho uruganda mu Rwanda rutunganya imiti gakondo byaba ari akarusho kuko ngo byafasha ndetse bigafasha na bamwe mu baganga gakondo kubona amahugurwa yabafasha kumenya no gusobanukirwa neza uko imiti gakondo ikora n’uko itangwa ngo bakarushaho gukora neza Ku rwego mpuzamahanga.
Asoza asaba Leta y’u Rwanda binyuze mu bigo bya Leta Ko babashyigikira, ati:” ibigo bya Leta ntibikunze kwegera abavuzi gakondo ariko batwegereye byadufasha gutera imbere , Leta yashiramwo imbaraga nyinshi natwe tukagera Ku rwego mpuzamahanga nk’ibihugu nka Koreya, ubuhinde n’ibindi muri Afurika byateye imbere mu buvuzi gakondo . Icyo twafashwa ni uko twabona uruganga n’ibikoresho kuko byarushaho kudufasha kuba twakwohereza imiti hanze yaciye mu ruganda , yapimwe ikanahabwa ubuziranenge.
Ati “Urebye urugendo uwo muti uba ugomba gukora, hari igihe biba ngombwa ko niba umuti uzakoreshwa ku isi hose, ibihugu birimo iby’ibihangange bigomba kuwemera umaze kwerekana ko ufite ubushobozi rero ibyo tuzabifashwamo na Leta y’u Rwanda .Ubushakashatsi busaba ko abakora umuti bagomba kuba bafite laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, bakaba bafite uburyo bashobora kwiga kuri buri muti”.
Bwana Nyakarundi Samuel,Umuyobozi wa Koperative Zirumuze,umushakashatsi akaba n’impuguke ku bimera bifasha ubuzima bw’abantu, avuga ko ahamya ko abigana imiti bakanayicuruza bigatuma bamwe mubakiriya babatera ikizere .
Akomeza avuga ko babonye uruganda mu Rwanda rutunganya imiti gakondo byatuma ubu buvuzi gakondo bwashimangira gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, ikunganirana n’imiti ya kizungu munyungu z’ubuzima bw’abanyarwanda ndetse n’abo hanze y’igihugu, bityo gahunda yo kwigira ikarushaho gushinga imizi abigana imiti gakondo bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Nyakarundi avuga ko Koperative Zirumuze , ayobora ikorera mu turere tubiri aritwo Nyarugenge na Musanze idahwema gusaba Leta y’u Rwanda uruganga rutunganya imiti gakondo, uruganda basaba ngo ruzaba rushobora gutunganya neza ibikomoka ku bimera bifasha ubuzima bw’abantu kandi ngo birwanya indwara nyinshi zigoye ubuzima bw’abantu.
Avuga ko abashakashatsi mu bihugu bya Afurika, bafashwa kubona za laboratwari zemewe ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo ubushakashatsi bwabo bwihute kandi bwemerwe ko na Leta y’u Rwanda yashiramwo imbaraga bakabasha kujya ku rwego mpuzamahanga.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2019, nibwo hashyizweho politiki igenga abavuzi gakondo nyuma y’aho abavuzi Gakondo bari bakomeje gusaba Leta gushyiraho itegeko rigena uko ubwo buvuzi bwakorwa bakurikijwe itegeko, bikarushaho kurengera abakora ubwo buvuzi kinyamwuga bigaca n’akajagari katerwaga no kutagira itegeko risobanura umuvuzi wa gakondo n’icyo politiki y’ubuvuzi gakondo ibuvugaho.
Nkundiye Eric Bertrand