Itsinda ry’abayahudi basyize amanga banenga amagambo yavuzwe na Papa francis aho k umugoroba wejo taliki ya 23 Ugushingo Papa francis yatangaje ko intambara ihanganishije IsraEl na Hamas yamaze kurenga intambara ikaba iterabwoba.
Nk’uko ikinyamakuru Politico kibitangaza kivuga ko kumunsi wejo ubwo inama y’ivatikani kwa Papa yari iteranye, Papa ku mugaragaro yavuze ku ntamabara imaze igihe iba hAgati ya Hamas na Israel avuga ko iyi ntamabara itakiri nintamabara ahubwo yabaye iterabwoba. Kuwa gatatu wo kuri iki cy’umweru nibwo Papa Francis yahuye n’izi mpande zombi,umwe wari uhagarariye Israel undi ahagarariye Hamas.
Nyuma y’uko rero arangije guhura na zino mpande uko ari ebyiri yahise atabariza iyi ntambara abwira abantu bose anabasaba gusengera Hamas na Israel mu kibazo cy’intambara barimo muri kino gihe.Papa mu ijambo rye yagize ati: “Twese tuzi neza icyo intambara ikora,kandi dore n’ibi turimo kubona biri kuba ariko kandi iyi ntabwo ikiri intambara kuko byamaze kurenga ahubwo iri ni iterabwoba.”
Akimara kubitangaza bamwe mu bayahudi bahise basaba Leta y’I Vatikani ko yasuzuma ibyo Papa Francis yari amaze kuvuga ngo bitewe nuko yari amaze kugererenya Israel na Hamas nayo akayishinja iterabwoba kandi bo barishinja Hamas,aho banahise basaba Vatikani gutanga ubusobanuro kuri ayo magambo.
Karidinari (Cardinal) Matteo Zuppi yahise avugira Papa Francis, aho yagize ati : “Papa ni umuntu ubanza kugenzura neza ikintu,ibi rero ntaho bihurira no kubashyira ku rwego rumwe. Aya makimbirane yatangiye ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israel taliki 7 Ukwakira 2023.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com