Imitwe ya politike ya Lamuka n’Ihuriro rya FCC RYA Joseph Kabila kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, yateguye urugendo rwo mu mahoro I Kinshasa rugamije kubuza komisiyo y’igihugu yigenga y’Amatora (CENI) Kuba igikoresho cya Perezida Tshisekedi Twita Umunyagihugu.
Muri uru rugendo ,ishyirahamwe ry’urubyiruko rushyigikiye Kabila (Association des jeunes Nationalistes Kabilistes (AJNK) ,rurahamagarira abantu kwitabira ku bwinshi uru rugendo bavuga ko rugamije kubura inzira ubutegetsi buriho bafata nk’igitugu cya Tshisekedi.
Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ,Alain Aleng wabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane itariki ya 11 Ugushyingo 2021,yemeje ubwitabire bw’urubyiruko rushyigikiye kabila muri rugendo .
Turemeza ubwitabire bwacu mu rugendo rw’amahoro rw’ihuriro rikunda igihugu ,kuri uyu wagatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 ,kugira ngo dufungire umuhanda ubutegetsi bw’igihugu bwa Tshisekedi bwashyize Denis Kadima muri CENI kugirango ategure Uburiganya bw’amatora mu 2023”
Twababwira ko iyi mitwe ya politiki isa nk’aho irimo guteranira Tshisekedi muri ki gihe itacanaga uwaka mbere y’amatora yashyize Tshisekedi kuko nka Martin Fayulu , wa Lamuka,ari umunyapolitiki wibasiye cyane joseph Kabila ,kuri ubu basa nk’abanze Ubumwe , amwita umunyagitugu ndetse akba nawe yari umukandidnda mu matora yo mu 2018 ariko akaba yaratsinzwe.
Reba Video zica kuri Rwandatribune_TV
Uwineza Adeline