Urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI bukomeje kuba inyuma y’iyi mivurungano,abandi bati:RNC ni Leta ya kabiri muri Uganda
Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko umuriro urimo kwaka hagati hagati y’abayoboke ba RNC ya Kayumba n’aba RAC -URUNANA ya Nyirigira Deo na Jean Paul Turayishimiye bapfa imisanzu yo mu gihugu cya Uganda.
Iyi ntambara yatangiye taliki 08 Ukuboza 2020 ubwo Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya baherekejwe n’urubyiruko rwa RNC rurimo Mahirwe na Gashongore bari kuri za moto,n’ imodoka itwaye Prossy, Sula n’umusirikare wari ubacungiye umutekano.
Berekeje ahitwa Katikara mu Karere ka Kakumiro t mu rugo rwa Pasitori Innocent Murefu,uyu Murefu n’umwe mu bantu bajyanaga abasore mu ishyamba aribo barigitanye na Ben Rutabana kandi niwe wari ubitse toni zirenga 10 z’ibigori,John Ndinazo na Sulaiman Montari bafatanyije nawe kunyereza bakiguriramo imodoka.
Ubwo Murefu bamusanze iwe maze Prossy nta kuzuyaza amubwira ko agomba kwishyura amashiling bariye cyangwa agafungwa. Murefu mubusanzwe wiyemera kuko afite igarage rikanika imodoka aho Katikara ndetse n’umuhanda wa leta ukaba uherutse guca mubutaka bwe akaba ategereje kwishyurwa akayabu k’amashilingi ngo yatewe ubwoba bukomeye n’igitero cyamugabweho.
Umwe mu baturanyi we waganiriye n’imboni ya Rwandatribune, yagize ati :Murefu yakuwe umutima cyane no kuba Kayumba Nyamwasa yamuhagurukiye kuko bimenyerewe ko afungisha ndetse akanicisha uwo ashatse aho abishakiye muri Uganda.
Murefu siwe wabonye inkoramaraso za Kayumba Nyamwasa zikubuye ariko zimusezeranyije ko ari bufatwe agafungwa niko kwihutira kuri polisi kwishinganisha.
Umwe mu ba ofisiye wa Polisi muri Kakumiro wabonye ikirego cya Murefu, yabwiye yagize ati :uyu mugabo ibyo arimo ntabizi kuko kwishinganisha no gutanga ikirego nta cyaha bimukuraho kuko ntakabuza azafungwa,RNC ni Leta ya kabiri hano muri Uganda.
Aho muri Kakumiro Mahirwe na bagenzi be barabyinira kurukoma bavuga bati ngaho Deo Nyirigira natabare abagaragu be turebe! Cyakora bashinyaguraga gusa kuko birazwi ko Nyirigira akwizeza ibitangaza utaragera mubyago nyamara wabigeramo akakwihisha. Ugize Imana ikabyigobotora nibwo wongera kumwumva nabwo iyo hari icyo agushakaho!
Intandaro y’aya makimbirane n’itangwa ry’imisanzu,aho benshi mu barwanashyaka ba RNC,bari basize bajya muri RAC URUNANA ya Jean Paul Turayishimiye aho banengaga Kayumba Nyamwasa kubabeshya no kubarya utwabo,kuva icyo gihe umusaruro wahise ubura muri RNC,kuva ubwo RNC yifshishije CMI yatangiye guhiga bukware abmbari ba RAC URUNANA.
Mwizerwa Ally