Kuri uyu wa mbere taliki 11 Werurwe 2024 Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’Isi yose mu gutangira ukwezi Gutagatifu kw’Igisibo cya Ramadhan aho bagomba kumara iminsi mirongo itatu bigomwa bimwe mu byo bari basanzwe bakora mu minsi isanzwe.
Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, rivuga ko igisibo cya Rhamadhan kigomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 11Werurwe 2024.
Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ngo “Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu ku buryo bw’umwihariko kuzagira igisibo cyiza cyuje umugisha, (Ramadhan Mubarakat).”
Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ni itegeko kuri buri muyisilamu wese ugimbutse, ufite ubwenge, ushoboye kuba yasiba kandi utari ku rugendo, yaba umugabo cyangwa umugore udafite imiziro nk’imihango, ibisanza n’ibindi.
Abantu barwaye ntibemerewe gusiba nkuko amahame y’idini ya Islam abivuga ndetse n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima n’imibereho bituma badashoborakubona uko bubahiriza amasaha y’igisibo.
Nkuko igitabo gitagatifu ‘Quran’ ibibasaba, muri uku kwezi gutagatifu, Abayisilamu basabwe guharanira kubana n’abaturanyi babo mu mahoro no mu bwiyoroshye ndetse no gufasha ababikeneye barimo abakene n’abarwayi muri uku kwezi yewe no mu minsi isanzwe.
Quran ikomeza ivuga ko Igisibo ari ukwigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’ibindi bibujijwe uwasibye, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ku wagambiriye gusiba no kwiyegereza Imana.
Igisibo kandi ni inzira ituma habaho gutinya Imana, ukora ibyo yategetse ukareka ibyo yabujije. Igisibo kimenyereza umuntu uburyo bwo kurinda umutima no kureka ibibi byawo, kikanawutoza kwirengera inshingano no kwihangana mu gihe cy’ibibazo.
Igisibo gituma umuyislamu abasha kwiyumvamo ububabare buri kuri mugenzi we ushonje, ibyo bigatuma arushaho gutanga no kugirira neza abakene n’abatindi, bityo bigatuma habaho urukundo n’ubuvandimwe hagati y’abakire n’abakene.
Igisibo cyeza umutima, kikawusukura kiwukura mu bikorwa bidahwitse. Mu gisibo niho haboneka ikiruhuko k’urwungano ngogozi, kikaruruhura mu guhora rwuzuriwe, bikarufasha kugarura ingufu. Urwego igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhani gifite muri islamu
Igisibo ni kimwe mu nkingi eshanu (5) zigize idini ya islamu, Imana yagitegetse mu mwaka wa kabiri (2) nyuma y’iyimuka ry’intumwa y’Imana Muhamad iva I Makka ijya I Madina.
RAFIKI Karimu
Rwandatribune.com