Abayoboke b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) mu ntara y’uburengerazuba barishimira ko ibitekerezo bagenda batanga ku bibazo bitandukanye bibangamiye abanyarwanda bigenda bikemuka umunsi ku wundi, bityo bakavuga ko ntakizabatandukanya n’ishyaka ryabo kuko rikomeje kuba Moteri ya Guverinoma mu ruhando rw’amashyaka mu Rwanda.
Ibi babivuze kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere y’ahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba, akaba ari nayo Kongere ishoje izindi nyuma yo kuzenguruka intara zose n’umujyi wa Kigali mu guhitamo abakandida depite 60 mu gihugu bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.
Bimwe mubyo aba barwanashyaka ba Green Party bishimira byagezweho harimo kuba barakoze ubuvugizi ku ri Mutuweli aho umuntu yishyuraga imisanzu agategereza uwezi kugirango yivuze ariko ubungubu bikaba byarakemutse aho umutu yishyura agahita yivuza.
Ikindi ni uko muri Manifesto y’umuyobozi wa Green Party Dmu gihugu Ambasador, Hon. Dr. Frank HABINEZA yagejeje ku banyarwanda mugihe yiyamamarizaga mwanya w’umukuru igihugu mu matora icyuye igihe yavugaga ko natorwa azagaburira abana ku mashuri, ibintu leta yitegereje igasanga ko koko ari igitekerezo cyiza none kuri ubu abana bakaba bafatira amafunguro ku ishuri.
Hari kandi no kuba barakoze ubuvugizi ku bakozi ba leta bahembwa umushahara muto barimo abaganga, abarimu, abapolisi n’abasilikare ariko kuri ubu abarimu akaba aribo batekerejweho bwa mbere bakongezwa umushahara, hakaba hasigaye abakaminuza, Green Party Rwanda ikavuga ko izakomeza ubuvugizi kugira ngo n’ibindi byiciro bisigaye nabyo bizongererwe imishahara.
Ikindi gitekerezo cyatanzwe ni icyicyogajuru cyagombaga gufasha u Rwanda mu ikoranabuhanga no kugenzura imipaka y’igihugu bakamuseka ko ntaho amafaranga yo kukigura yava, ariko barishimira ko ubungubu ibyogajuru byazamuwe ndetse uretse n’ibyo igihugu kikaba cyarageze no kwikoranabuhanga ryo gukoresha Indege zitagira abapilote (Drones) mu rwego rw’ubuvuzi, ubuhinzi n’ibindi…
Muri ibi bitekerezo byahawe agaciro harimo n’icyubutaka aho abaturage basoreraga ubutaka kandi babukodesha, kuri ubu umusoro ukaba waravuye kuri 300 ukagera kuri 80/m2, ikindi nuko mu mujyi wa Kigali ubukode bw’ubutaka bwari imyaka 20 ariko kuri ubu ikaba yarabaye imyaka 99 nk’abandi bose, ikindi cyari icyo kubona noteri wigenda kuko umwe kukarere Atari ahagije none ubungubu ba noteri bakaba bari hirya no hino hose mu gihugu.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Ambas. Hon. Dr. HABINEZA Frank yavuze ko na none bagiharanira impinduka ku mibereho y’abaturage akaba ari nayo mpamvu biteguye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite ateganijwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka.
Yagize ati:”Ntabwo aribwo bwambere twiyamamaje kuko no muri 2017 twariyamamaj, ntabwoba dufite bwo kuyobora igihugu kuko natwe trurakize, dufite ibitekerezo. Ishyaka ryacu, twafashe umwanzuro ko hagomba kubaho demokarasi isesuye kandi tugaha uburenganzira abanyarwanda bwo guhitamo, kuko ariyo nzira ya Demokarasi kandi nubwo tutatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ariko twatsinze mu matora y’abadepite.
Ibyo byaduhaye imyanya mu nteko ishinga amategeko ari naho twabonye uburyo bwo gutanga ibiterezo munteko ari nabyo byagiye bihabwa umwanya, ndetse ibyinshi bikaba byarakemutse bigaragaza ko nubwo tutatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ariko ibitekerezo byacu byagize akamaro mu kubaka igihugu”
Dr. Frank akomeza avuga ko muri Manifesto bateganya gusohora tariki 4 Gicurasi uyu mwaka bazakomeza kugaragaza ibitekerezo byabo bigamije gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda byumwihariko mu Ntara y’Uburengerazuba aho hagomba gushyirwaho ingamba zihamye zo kurengera ibidukikije, mu rwego rwo kugabanya ibibazo biterwa n’isuri cyane hubahirizwa amategeko agenda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,Mine na Kariyeli.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda kuri ubu niryo shyaka ryonyine rukumbi ryamaze gutangaza ko rizatanga umukandida Perezida mu matora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite ateganijwe uyu mwaka, ni mugihe andi mashyaka nka PL na PSD YO yamaze kugaragaza ko ashyigikiye umukandida uzatangwa n’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.
Rwandatribune.com