Ubwo icyorezo cya Covid- 19 cyagaragaraga mu Rwanda bwa mbere kuwa Gatandatu itariki ya 14 Werurwe 2020, ku Muhinde wavuye mu mujyi wa Mumbai tariki 8 Werurwe. u Rwanda rwatangiye kwiga uburyo rwafata ingamba kugira ngo hakumirwe ubwiyongere bw’icyorezo hirya no hino mu gihugu.
Hari Abayobozi bagiye kenshi bagaragara bakanumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibya Leta, ibyigenga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga batangaza ingamba shya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri aba bayobozi batatu (3) Ku ruhembe rw’umuheto tuhasanga uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Prof. Shyaka Anastase , Minisitiri w’ubuzima Daniel Ngamije n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , CP Kabera Jean Bosco.
Muri aba bayobozi bose bakoze umurimo utoroshye umunsi ku wundi mu guhashya icyorezo cya Covid-19 ndetse byatanze n’umusaruro ushimishije kuko u Rwanda rwagiye rushimwa n’amahanga kubyirinzi by’icyorezo by’umuhariko rushimwa n’umuryo w’abibumbye ishami rishinzwe ubuzima ( OMS) .
Uko bashimwe n’abanyarwanda bituma barushaho kugirirwa ikizere gisesuye
1. Kumwanya wa mbere turahasanga Prof. Anastase Shyaka wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu
Uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, mu biganiro yagiye atanga n’ibyirwaruhame mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 mu bitangazamakuru bitandukanya byamwongereye gukundwa, kugiriwa icyizere no kumenyeka mu banyarwanda n’abanyamahanga by’umuhariko mu gihe cya Guma mu Rugo .
Bamwe mu baturage baganiriye na rwandatribune.com bemeza ko yakoze akazi k’indashyikirwa mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19 , kuko inzego z’ibanze yari abereye umuyobozi zabakurikiranaga umunsi ku munsi zibashishikariza kwirinda no gukumira icyorezo.
Bati: ” Abayobozi batubaye hafi cyane , badusobanurira ububi bw’icyorezo kuko hari bamwe babikerensaga ukobona bitabareba , ariko barasobanuriwe barigishwa babigira ibyabo , baranadufashije mu bihe bya guma mu rugo abadafite ibyo kurya bakabihabwa.
2. Ku mwanya wa kabiri turahasanga Minisitiri w’ubuzima
Minisitiri w’ubuzima , Dr. Daniel Ngamije, yakoze akazi gakomeye mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19 , by’umuhariko binyuze mu kigo cy’igihu gishinze ubuzima ( RBC) , kibarizwa muri minisitiri y’ubuzima aho buri mugoroba abaturage mu gihe cy’umugoroba baba bategereje kureba aho imibare y’ubwandu bushya , abakize n’abahitanywe nacyo uko uhagaze
Ibi byamwongere ikizere mu baturage ko urwego rw’ubuzima buhagaze neza mu Rwanda.
Ibi byashimangiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda ubwo yasuraga Abaganga bapimaga bakanasengura iby’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 itsinda rwakoreraga ahazwi nka Camp Kigali abashimira ubwitange n’umurava .
3. Ku mwanya wa Gatatu turahasanga umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP Kabera, yamenyekanye cyane bidasubirwaho ku butumwa bwinshi yagiye atanga bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu banyarwanda , aho kugeza abaturage ntawe utarigeze yumva ubutumwa bwe haba abatuye mu mijyi no mu byaro, abakoresha ikoranabuhanga n’abatarikoresha.
Ibyi byatumye Police y’u Rwanda yongererwa ikizere babaye hafi y’abaturage cyane ahategerwa n’imodoka rusange, amasoko ahurirwamo n’abantu benshi n’imodoka z’amabisi ( Kwasiteri) zigenda zihwitura abakerensa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakajyanwa ku bibuga rusange( Stade) bagahabwa amasomo yo kwirinda no kurinda Abandi.
Muri rusange Police y’u Rwanda yakoze umurimo ukomeye n’ubu ugikorwa mu rwego rwo kurinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 , aho abaturage bashimangira ko n’igihe Covid-19 izaba yaracishije macye itakivugwa umuturage azaba yiyumvamwo Umupolisi nk’umufatanyabikorwa.
Kugeza ubu amabamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 26,854 abakize ni 25,455 abakirwaye ni 1,098 Abarembye ni 3 , abapfuye ni 351 , hafashwe ibipimo 1,423,424 . Abamaze gukingirwa ni 350,400 .
Nkundiye Eric Bertrand