Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mutarama 2021, Perezida Museveni aganira n’abayobozi ba NRM mu karere ka Kisoro, yavuze ko yiteguye kuvugana n’Urukiko rwa Gisirikare kugira ngo arebe icyo gukora ku byaha biregwa Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa polisi.
Asubiza abayobozi ba NRM mu karere ka Kisoro ku busabe bw’uko yababarira Kale Kayihura , uvuka muri ako karere , Museveni yagize ati: “Mwambwiye ko Kale Kayihura ari umukangurambaga mwiza muri kano karere kandi ko yakoreye byinshi akarere kanyu bityo ko mwifuza ko yabababarirwa .Kubera ko mwansabye kumubabarira nk’uko nahoraga mbikorera abandi bantu, nzavugana n’ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira ngo ndebe icyo gukora kuri ibyo birego. Nanjye ubwanjye nzabikurikirana.
Perezida yavuze ko kubera ko abayobozi b’ishyaka baturutse muri ako gace bemeje bose ko yababarirwa umuhungu wabo, yunzemo ko adashobora gukora ibinyuranye n’ubusabe bwabo.
Yagize Ati: “Kuva abayobozi ba Kisoro bicaye hano bansabye kubabarira uwo mukangurambaga ukomeye wa NRM, ku giti cyanjye nzabishyikiriza ubushinjacyaha.”
Ibisobanuro bya Perezida Museveni byakozwe ku cyifuzo cyatanzwe n’abayobozi ba Kisoro kiyobowe n’umuyobozi w’akarere LC5, Abel Bizimana wasabiye imbabazi umuhungu w’ubutaka bwabo nkuko bita Gen. Kale Kayihura uvuka muri aka gace.
Bizimana yagize ati: “Uri perezida w’impuhwe nyinshi dusanzwe twumva ubababarira abantu benshi, Turagusaba kubabarira Gen.Kayihura ku kintu icyo ari cyo cyose ashobora kuba yarakugiriye nabi”
Gen Kayihura ashinjwa iki?
Ibibazo bya Kayihura byatangiye mu 2018 ubwo yirukanwaga nk’umuyobozi mukuru wa polisi, umwanya yari amazeho imyaka irenga 10 .
Kale Kayihura yakozweho iperereza bigaragara ko hari amakosa yakozwe mu gihe yari ayoboye Polisi ya Uganda.
Yagejejwe imbere y’urukiko rw’ingabo i Makindye kandi ibirego byinshi bijyanye no gukoresha nabi ububasha igihe yari umuyobozi wa polisi byamushinjwaga byaje kumuhama
Kayihura na bagenzi be bashinjwaga kandi gufasha impunzi z’Abanyarwanda.
Iri tsinda kandi ryashinjwaga kutagenzura igihe ngo hatangwaga imbunda n’amasasu mu mitwe yihariye y’abashinzwe umutekano wa Uganda.
lldephonse Dusabe