Leta y’u Rwanda yasabye inzego z’ibanze gukurikiranira hafi abaturage bahabwa ubufasha bwo kwikura mu bukene kugirango babukoresheje neza bityo bitume haboneka umubare munini w’abatera imbere bave mu kiciro cy’abafashwa.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura burundu ubukene bukabije bukava kuri 16% bukagera kuri 0% bitarenze umwaka wa 2024 . Umubare w’abari mu bukene bagomba kuva kuri 38% bakagera kuri 20% . Ntiharagazwa neza niba mu mwaka umwe usigaye iyi ntego izaba yagezweho ariko igihari ngo ni uko hari imbaraga nyinshi zizshyizwe mu gufasha abakennye. Ibi ngo bigararagari mu ngamba zafashwa muri gahunda y’igihugu nshya yo kuvana abaturage mu bukene yemejwe umwaka ushize n’inama y’abamanistiri .
Muri uyu mwaka Guverinoma yagabanyije abo yishyuriraga ubwisungane mu kwivuza bava kuri Miliyoni ebyiri bagera 180,631 . Guverinoma igaragza ko abo yacukije bateye intambwe igaraga kuburyo bu babasha kwishyurira mitiweri .Ku rundi ruhande ariko hari impungenge ko ibiza byibasira ahatari hacye mu Rwanda , bituma abaturage batakaza ubushobozi muby’ukungu bityo ntibabashe kwishyura mitiweri no kubona ibindi byibanze mu buzima.
Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere barebera hamwe uko impande zombi zakorana bya hafi mu ishyirwabikorwa ry’ingamba zo kuvana abaturage mu bukene.
Umutesi Jessica