Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2022 abayobozi bo mu nzego z’ubuzima bahererekanije ububasha, ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’ubuzima .
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yayoboye uyu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Prof Mambo Muvunyi Claude uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, asimbuye Dr Nsanzimana Sabin.
Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, wanahuriranye n’ihererekanyabubasha ku bandi bayobozi bacyuye igihe n’abahawe inshingano muri RBC.Barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije, Noella Bigirimana wasimbuye Théo Principe Uwayo.
Ni mu gihe Dr Isabelle Mukagatare ari we Muyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi z’Ubuzima (Biomedical Services Department) aho yasimbuye Dr Gatare Swaibu.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ni yo yakoze impinduka muri RBC. Yashyizeho Prof Mambo Muvunyi nk’umuyobozi mushya w’iki kigo asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by’agateganyo ku itariki 7 Ukuboza 2021.
Ubwo yahagarikwaga [Dr. Nsanzimana wayoboye RBC kuva mu 2019], Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza.
UMUHOZA Yves