Abaturage bo mu karere ka Rutsiro Mu murenge wa Kivumu bagaragaje imbogamizi bahura nazo muri gahunda ya Girinka munyarwanda aho batunga urutoki abayobozi b’inzego zibanze.
Abaturage bavuga ko hari benshi bari abagenerwa bikorwa bambuwe inka mu buryo budasobanutse.
Mutabazi jean Damacsene utuye mu Mudugudu wa Kanyempanga mu Kagari ka Bunyoni wambuwe inka amaze imyaka 5 ayiragira kuva ari ikimasa gito kugera ku mbyeyi ikamwa ,Umuyobozi w’Umudugudu yamwatse kimwe cyakabiri cy’amafaranga yari agiye kuyigurisha kugira ngo abone kumuha uburenganzi
Umukuru w’umudugudu wa kanyempanga, Nzabonimpa Jean de dieu we ahakana ibivugwa n’uyu muturage akavuga ko intandaro yo kwamburwa inka yari amaze kugurana ari amafaranga yagurishijwe iyambere batasangiye nk’uko yabyifuzaga ahubwo ko uyu muturage yagaragaje imyumvire mibi agakora ibyo yishakiye.
Ati”Ntakibazo mfitanye na we ahubwo ni imyumvire ye afite ku giti cye kuko yagiye kwa Gitufi aramunyoherereza aho kugira ngo angane yikorera ibye! Namenye amakuru ko yaguranye inka rero bigera kwa veterineri ubifitiye ububasha nibo bayimwambuye”.
Umuyobozi W’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko mu isesengura ry’Akarere kuri iyi gahunda ya Girinka ngo basanze hari amanyanga akorwa n’abaturage bazihawe ariko ngo haramutse hari ibimenyetso by’abayobozi bafatanyije babihanirwa bikomeye.
Ati”Nta muntu ujya witura ikmasa ahubwo maguyi irimo yo kuragira inka yamara kuba nkuru akayigurisha akaguramo akanyana, agasaguraho ayandi akayarya.Rero iyo akoze ibyo bintu arabihanirwa
Kandi nay a nka akayamburwa .naho rero icyo kugabana nta bimenyetso Bihari ariko aramutse afite ibigaragara ko yayamuhaye mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko azi ko ibyo bintu ari amanyanga na we ukabikora ko niba uzi ko ibintu ari amanyanga na we ukabikora uba uri umufatanyacyaha.”
Umuyobozi akomeza agaragaza ko umugenerwabikorwa ugaragaraweho n’amanyanga ajyanwa mu kigo Ngororamuco kwibutswa igihango afitanye na perezida wamugabiye.
IRADUKUNDA Leatitia
Rwanda tribune.com