Byagaragaye ko kutaboneza urubyaro ari imwe mu ntandaro z’ibibazo igihugu cy’u Rwanda kigenda gihura nabyo birimo igwingira ry’abana ndetse n’iterwa ry’inda ku bana bakiri bato.Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’igenamigambi ry’ibikorwa byo kuboneza urubyaro no kwita ku buzima bw’imyororokere y’abangavu n’ingimbi(2018-2024) rikubiyemo ibikorwa byahizwe kuzagerwaho n’ibyihutirwa kurusha ibindi muri iyi myaka itandatu iri imbere.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert arasaba abakozi mu by’ubuzima mu bitaro , ku bigo nderabuzima kugira uruhare mu gufasha abaturage kuboneza urubyaro aho agira ati “ Twebwe nk’abaganga n’abandi dukorana mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage , turasabwa kugira umusanzu dutanga twumvisha abaturage ibyiza byo kuboneza urubyaro n’imiterere y’ubuzima bw’imyororokere.”
Umukozi w’imbuto Foundation ushinzwe ubuzima Isabelle Kalisa avuga ko icyo bafasha Minisiteri y’ubuzima ari ugushyira mu bikorwa ibyo bateguye harimo guhugura abaganga ku kuboneza urubyaro no kubongerera ubushobozi.
Aha aragira ati “ Gahunda yaduhurije hano ni ukumenyekanisha Policy ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro kugira ngo uwaje hano wese agende afite ingamba zo kubishyira mu bikorwa mu mavuriro baturutsemo.”
Serucaca Joel ni umukozi muri RBC ushinzwe ubuzima bw’imyororokere. Avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda ya Familly planning 2020 ari ukumenyekanisha Politiki na Strategie mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuboneza urubyaro no kwita ku buzima bw’imyororokere cyane cyane mu rubyiruko.
Agira ati “Iki gikorwa twajemo ni igikorwa cyo kumenyekanisha Politiki na Staratégie kugira ngo abo dukorana mu nzego z’ibanze ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babyumve kimwe natwe twayiteguye ndetse biborohere mu ishyirwa mu bikorwa.”
Karake Ferdinand ni umujyanama wa Guverineri w’Intara y’amajyaruguru avuga ko k’ubufatanye na RBC ndetse n’Imbuto Foundation , gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro no kumenya ubuzima bw’imyororokere ari gahunda ya Leta nziza kuko ari ishingiro rya byose.
Aragira ati “Dufite ibibazo byinshi muri iyi ntara ndetse no mu gihugu: Dufite ikibazo cy’abana bagwingira kubera imirire mibi , abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato , dufite ikibazo cy’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ( Human security issues), ibibazo by’ubukene bugihari. Ibyo byose , iyo urebye usanga ipfundo ryabyo ari ukutagira gahunda ihamye ku buzima bw’imyororokere ndetse no kutaringaniza urubyaro.”
Nk’ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru , Karake Ferdinand wavuze mu mwanya w’umukuru w’Intara Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney , arasaba inzego zitandukanye gutahiriza umugozi umwe hashakwa ibisubizo by’ibibazo biriho mu buzima bw’imyororokere tutabihariye abaganga gusa.
Aragira ati “Imyamzuro iva muri iyi nama tugende tuyishyire mu bikorwa ariko mbere ya byose tukagira imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abaganga , aho tujya mu nteko z’abaturage , abanyamadini n’amatorero cyane ko abaturage babibonamo kurusha uko bibonamo abayobozi.”
Uyu Karake Ferdinand yakomeje asaba ko ubukangurambaga mu baturage bwakongerwamo ingufu cyane cyane mu rubyiruko agira ati “ Rubyiruko nk’ubuyobozi bw’intara twongere tubisabire , tugaruke ku muco wacu gakondo dukomera ku busugi bwacu kuko nimwe mjuri ku ibere muri iki gihugu kuko ibyiza biri imbere ntibizakugeraho wanduye Sida cyangwa warabyeye umwana akagwingira.
Ibishyira ubuzima bwacu mu kaga tubyirinda ahubwo mube abarobyi b’urundi rubyiruko.” Mu gusoza ibiganiro , iyi ntumwa y’intara y’amajyaruguru yasabye ko ababangamira iyi gahunda bagomba kujya babihanirwa by’intangarugero , tugaca umuco mubi wa ceceka.
Yagize ati “ Icya nyuma ni uguhana baba abagabo cyangwa abasore batera abana inda zidateganijwe , ababangiza ubuzima , abo bose ntitubarebere. Umwana niba aje muhe serivisi ariko n’uwamwangije ahanwe kandi by’intangarugero kuko aribyo bizagenda bigabanya abatubahiriza iyi gahunda.”
Kugeza ubu 7,3% by’abana bafite hagati y’imyaka 12 na 24 babyara inda zidateganijwe ari nayo mpamvu nyamukuru y’iyi gahunda kugira ngo izo nda zidateganijwe zigabanuke.
Irasubiza Janvier