Mu gihe hamaze iminsi hagaragara abigana ikinyobwa Ikosora gikorwa n’Uruganda Ikosora campany Ltd mu bice bitandukanye by’igihugu hakanagaragara bimwe mu binyobwa bifite ibirango by’Ikosora biturika , uru ruganda rurihanangiriza abagerageza kwigana iki kinyobwa ko akabo kashobotse’, rugasaba abakiriya barwo kumenya gusobanukirwa Ikosora nyayo ipfunyitse mu (Mukebe) Canette babona itari iyo bakabimenyesha inzego z’umutekano.
Kayiranga Valens, Umuyobozi wa Ikosora campany Ltd , uruganda rukora Ikinyobwa Ikosora avuga ko uru ruganda rumaze imyaka itandatu (6) rutangiye , ariko ko hashize umwaka usaga babonye icyangombwa cy’ubuziranenge kibemerera gukora kumugaragaro .
Kayiranga avuga ko kugeza ubu bafite ikibazo cy’abantu babigana bagakora ikinyobwa gisa n’icy’uruganda Ikosora ariko atari bo ngo bagikoze bigatuma bihesha uruganda isura mbi ku bakiriya bayo, Ati:” Turasaba abaturage gushishoza bagatandukanya Ikosora nyayo n’iyinyiganano aho babonye inyiganano bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko izutujuje ubuziranenge zangiza ubuzima bw’abaturage”.
Kayiranga akomeza avuga ko kugeza ubu bamaze gufata abantu babiri bagerageje kwigana ikinyobwa Ikosora , harimo umwe wafatiwe I Kanombe agashikirizwa ubutabera agahanishwa igihano cy’imyaka itanu (5) gisubitse, Undi ngo afatirwa mu Karere ka Muhanga aza gukatirwa igihano cy’imyaka irindwi (7).
Kayiranga avuga ko bafite intego yo guhatana ku isoko Mpuzamahanga bakagura isoko no hanze y’igihugu mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba ndetse no mu bihugu bitandukanye by’isi.
Ndengagize Seleman, Umukozi Ushinzwe gukurikirana itunganwa ry’ikinyobwa Ikosora kugera kijyanwa ku isoko (Quality and Production Manager) , akaba yarize gutunganya ibyo kunywa n’ibyo kurya (Food sciences ) avuga ko batunganya iki kinyobwa bagendeye ku bipimo fatizo bitangwa n’ikigo cy’ubuziranenge kandi ngo bakurikirana intambwe ku yindi ikorwa ry’iki kinyobwa .
Ndengagize, avuga ko yatangiye gukorera muri uru ruganda kuva17/06/2019 kugeza ubu Kandi yagiranye amasezerano n’uruganda Ikosora Company Ltd agenda avigururwa .
Kubyagaragaye ko Hari Ikosora iri Ku isoko ishyuha igaturika
Ndengagize avuga ko Ikosora bakora iva mu ruganda yapimwe byizewe ikabona kujyanwa ku isoko ko izo ziturika ari inyiganano , ati” turamenyesha abakunzi b’ikosora ko ikinyobwa cyacu kiri muri Canette ko hagize ubona ikindi kitari muri Canette yakwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano agakurikiranwa kuko Inyiganano ishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga”.
Nyuma y’uko havuzwe iturika ry’ikinyobwa Ikosora Itangazamakuru ryageze kuruganda gutohoza amakuru y’Imvaho
Ikinyamakuru RwandaTribune cyageze kuri uru ruganda Ikosora Campany Ltd , umunyamakuru asobanuriwe uko uruganda rukora ndetse atemberezwa mu Ruganda asanga uru ruganda rukora iki kinyobwa uko bikwiye bagendeye ku mabwiriza bahabwa n’ikigo cy’ubuziranenge.
Umuyozi w’uru Ruganda Kayiranga, avuga ko basanzwe bakora neza ariko hari abantu babangiriza izina bigana ikinyobwa cy’Ikosora , Ati:” Bararye bari menge kuko tugiye kubakurikirana aho bari hose , abo tuzafata tubashyikirize ubutabera bahanwe”.
Nkundiye Eric Bertrand