Mu gihe Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) gishishikariza Abanyarwanda by’umwihariko abikorera guhindura imyumvire bagakoresha imbuga nkoranyambaga zifite amazina ashingiye ku ndangarubuga y’u Rwanda, aherwa n’Akadomo Rw [.RW], bamwe mu bikorera mu Rwanda bavuga ko batazi neza iki kigo ndetse n’imikorere yacyo.
RICTA ivuga ko mu Rwanda abenshi usanga bakoresha imbuga zo kuri internet zirimo .fr, .com, .org bigatuma bigorana gucunga umutekano w’amakuru ndetse zigatwara amafaranga menshi bishyura mu mahanga.
Imibare igaragaza ko ibigo bigera ku 6500 gusa aribyo bikoresha indangarubuga ya .rw kandi nabyo byiganjemo ibya Leta ndetse n’ibiyishamikiyeho.
Abikorera bavuga ko RICTA itabegera ngo ibasobanurire imikorere yayo ndetse na serivisi itanga uko ziteye kugira ngo babashe kuba bayigana.
Bakomeza kandi bavuga ko batazi inyungu yo kuva ku mbuga nkoranyambaga bakoreshaga bakimukira kuri .Rw
Ingabire Grace, Umuyobozi Mukuruwa RICTA, avuga ko u Rwanda ruhomba kubera ibigo bigikoresha amazina y’imbuga za internet adaherwa n’akadomorw.
Avuga ko ibigo birenga 5000 mu Rwanda bikoresha .com, .org, .net aho usanga bihura n’ibibazo byiganjemo umutekano mucye, hari n’ubwo amakuru asibwa n’abagenzura izondangarubuga.
Ingabire yakuriye inzira ku murima abagifite imyumvire y’uko abakoresha .Com bari ku rwego mpuzamahanga, asaba ko mu gihe ibigo binini byo mu Rwanda n’ibito byakoresha .rw byamenyekanisha iyi ndangarubuga mu gihe gito.
James Karamuzi Umukoziwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo avuga ko abantu batarumva y’uko .rw irenga imbibe z’u Rwanda ntibanumve ko ifite umutekano w’ibicuruzwa byabo no kubimenyekanisha kuruhando mpuzamahanga.
Abakoresha akadomoRw, bavuga ko umutekano ujyanye n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo uba wizewe cyane, bitewe n’imbaraga Leta ishyiramo ugereranyije n’abakoresha ibindi, gusa bavuga ko batazi ikibura ngo abantu bayoboke .Rw kuko batibaza uburyo mu myaka igera 10 ikigo gitangiye gukora gifite ibigo bigera ku 6500 gusa nabyo ibyinshi ari ibya Leta.
Kugeza ubu ukoresha .rw yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 ku mwaka mu gihe ukoresha .com, .org, .fr yishyura hagati ya 10$ na 20$.
Norbert Nyuzahayo