Isesengura ry’amahirwe y’akazi aboneka iwacu (Local Labor Market Assessment) ni umwitozo w’ingenzi. Wakagombye gukorwa mbere y’uko umushinga uwo ari wose wo gutanga akazi cyangwa kwigisha abagakeneye utangira.
Hashize imyaka itari mike, mu Rwanda havugwa abanyeshuri biga bakabura akazi, inganda zishingwa ntizikore, zimwe zikabura abakozi cyangwa zigakoresha abanyamahanga; kimwe n’indi mishinga itagera ku ntego kubera iri sesengura ritabaye cyangwa ryakozwe nabi.
Ingero: ishuri ryigisha gutunganya foromaje rigashyirwa mu gace bororamo ingurube; naho uruganda rutunganya imyumbati rugashyirwa ahera ibijumba, urukora umutobe rukajya aho badahinga imbuto.
Abafatanyabikorwa banyuranye mu byo gutegura urubyiruko baba bakeneye guhura bakigira hamwe uruhare rwa buri rwego. Abo barimo abashinzwe uburezi, abigisha, abashoramari, urugaga rw’abikorera, yemwe n’abahagarariye urubyiruko.
Mu nama y’umunsi umwe yahuje bamwe mu bahagarariye izi nzego, hagaragaramo ibitekerezo by’ingenzi byakitaweho mbere yo gutangiza umushinga. Ikindi ni uko nta rwego rwakirengagijwe cyangwa ngo rube ntibindeba.
Zimwe muri gahunda zigamije kuzamura ireme ry’ubumenyi buhabwa urubyiruko, zikomwa mu nkokora no kuba nta bufatanye n’abikorera buhari, bigahungabanya impande zombi.
Yaba IGIRA KU MURIMO, yaba AKAZI KANOZE, abazihagarariye bavuga ko imishinga myinshi yicwa no kuba nta sesengura ribanza kuba.
IGIRA KU MURIMO ni gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa na MIFOTRA, igaterwa inkunga na APEFE.
Umuyobozi wa STB Busogo mu karere ka Musanze, Hafashimana Obed avuga ko abana bakira muri iyi gahunda bagomba kwiga amezi 12, agabanijemo ibyiciro bine. Ati, “biga amezi atatu mu kigo bakavamo bakajya kwiga andi atatu muri company bakagaruka, ubu tugeze mu gihembwe cyabo cya kane ari nacyo cya nyuma”.
Ni ukuvuga ko biga amezi 3 mu ishuri, bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize mu yandi 3, bagasubira mu ishuri andi 3, nyuma bakajya muri company andi 3 ya nyuma.
Umwe mu bakozi ba APEFE avuga ko iyi gahunda yabayeho kugira ngo uruhare rwa private sector mu kwigisha abana rugaragare.
Agira ati, “yego habagaho TVET schools ariko ugasanga abana barahabwaga nk’ukwezi kumwe gusa mu kwimenyareza umurimo. Ikindi kibazo cyavutse ni uko iyo abana barangizaga baburaga akazi bitewe n’uko batigeze bimenyereza umurimo, kandi nyamara ugasanga ibyo bize babyumva, noneho n’abayobozi bama company bagahora banenga system ya education bavuga bati aba bana byitwa ko ngo baba barize mu mashuri y’imyuga ko tubona barutwa n’abo twahuguye amezi abiri”
Avuga ko Leta yashatse kuziba icyuho no gukuraho urwikekwe, isanga bikenewe gukorana na private sector n’abikorera ntibe ariyo yigisha abana gusa, ahubwo nabo bagire igihe cyo kujya kwimenyereza mu ma company.
Ku bijyanye n’inama agira ati, “Iyinama rero yari igamije guhuza abashinzwe iterambere n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere kugira ngo bahugurirwe kumenya ngo mbere y’uko hashingwa business runaka iyo business koko iba ikenewe muri ako gace ari nabwo abana bazavuga bati twebwe tugiye muri iki kintu bitewe n’uko hari opportunity itwegereye”.
Muri gahunda yo gusesengura isoko ry’umurimo, inzobere zivuga ko buri kigo cy’umurimo (uruganda) cyashingwa aho kizabona ibikoresho n’abakozi. Naho ushinga ishuri nawe akareba aho abanyeshuri bazabona aho bimenyereza umurimo bakahabona n’akazi.
Karegeya Jean Baptiste