Mu Bwongereza abimukira 50 bagomba koherezwa mu Rwanda ku ikubitiro bamenyeshejwe iyo nkuru mu rwego rwo kubafasha kwitegura urwo rugendo.
Nk’uko byatangajwe na Boris Johnson mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru, yatangaje ko umubare munini w’aba bimukira batangaje ko bazageza ibirego byabo mu nkiko barwanya icyo gitekerezo cyo kubohereza mu Rwanda, nyamara yakomeje avuga ko Leta yo izakomeza uru rugamba.
Nk’uko bigaragara mu masezerano mashya, abimukira bazagaragara mu Bwongereza bidaciye mu mategeko bazajya bahita boherezwa mu Rwanda.
Nyamara harimo benshi bamaganiye kure icyo gikorwa harimo n’imiryango n’amashyirahamwe arenga 160, amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse n’abayobozi ubwabo ntibabivugaho rumwe.
Umwe mu bakunze kugaragara yamaganira iby’uyu mushinga, ni Musenyeri wa Canterbury mu Bwongereza.
Ibi kandi ntibyavuzweho rumwe n’Abanyarwanda batandukanye harimo n’abayobozi, aho bamwe mu Badepite bumvikanye bavuga byinshi kuri iyi myanzuro yo kuzana aba bimukira mu Rwanda.
Amahanga na yo ntiyabyakiriye neza, ndetse bamwe ntibatinye no kubyita ubucuruzi bw’abantu.
Nyamara aba bimukira bahawe iminsi 14 yo kugira icyo bavuga kuri iki cyemezo cyo kuzanwa mu Rwanda
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM