Murwego rwo kwizihiza Eid al-Fitr usoza igisibo cy’Abayisilamu, abayisiramu bose bateraniye hamwe ngo bashimire Imana yabarinze kandi basangirire hamwe ibyo yabahaye, muri ibi birori Sheikh Hitimana Salim Mufti w’u Rwanda yabasabye bose guharanira kurangwa n’imico myiza aho kuyisiga mu gisibo.
Uyu muyobozi yabasabye guharanira kuba intangarugero barangwa n’imyifatire myiza ndetse no kwirinda ibyaha nk’uko Imana yabitegetse aho kuba beza mu kwezi kwa Ramadhan gusa kwarangira mu mafuti bahoze mo mbere. yakomeje abasaba kugira umuti w’urukundo kuko aribyo biranga abayisiramu.
Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Nyamirambo ku rwego rw’igihugu ni ahantu hari hateraniye abayoboke b’idini ya Islam batandukanye bo Mujyi wa Kigali n’abanyamahanga baba mu Rwanda.
Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi aho baba bamaze ukwezi kungona niminsi 30 biyiriza ubusa basenga biyegereza Imana bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.
Kuri uyu munsi kandi Abayisilamu benshi bagiye mu isengesho rya kare mu gitondo kuri bo ni umugenzo wo kwambara imyenda mishya kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.
Mbere y’isengesho Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza n’kuko bitwaraga mu kwezi kwa Ramadhan basoje.
Yakomeje ababwira ngo bavandimwe bayisilamu turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Imana kandi ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byacu byiza Umunyagihombo urusha abandi ni wa wundi witabiriye Iswalla eshanu muri uku kwezi akagana imisigiti none ubu akaba agiye gucika ku misigiti.
Mufti Hitimana yongeye kubibutsa ko uyu munsi ushimangira kurukundo hagati y’abayisilamu no kwirinda ibindi byose bibatandukanya.
Mukarutesi jessica