Hashize iminsi itari mike , mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze by’umwihariko abafite amashyaka akorera ku mugabane w’Uburayi n’Amerika, harimo ubushyamirane, kutumvikana no kudahuza byose bishingiye ku ngengabiterekezo n’umurongo wa politike utandukanye .
Kuri ubu imvugo “ Imfubyi za Habyarimana “ niyo ikomeje gukoreshwa n’abatari bacye muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze, iyo bashatse kuvuga bamwe mu banyapolitiki babahezanguni babarizwa muri iyo opozisiyo by’umwihariko bahoze mu kazu k’ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal ,baje guhunga igihugu nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi mu mwaka 1994.
Nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi muri izi mfubyi za Habyarimana nk’uko biswe na bagenzi babo, bahungiye muri Zaire ya Mobutu aho batangiye gutegura uko bagaruka gukomeza ubwicanyi no guteza umutekano muke mu Rwanda by’umwihariko mu duce twa Ruhengeri na Gisenyi.
Mu mwaka wa 1996 ubwo Laurent Désire Kabila ashigikiwe n’u Rwanda na Uganda bahirikaga ubutegetsi bwa Mobutu Seseseko, benshi muri bo bahungiye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo abandi bajya mu bihugu by’uburayi n’Amerika ,batinya ko batabwa muri yombi bakoherezwa mu Rwanda, kugirango bakurikiranwe n’ubutabera ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Kuki biswe Imfubyi za Habyarimana?
Inyito “ Imfubyi za Habyarimana ni amagambo yatangiye gukoreshwa bwa mbere n’abantu bamwe baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda barimo Joseph Ngarambe , Sixbert Musangamfura , basanzwe bakorana na Dr Theogene Rudasingwa ,Tharcice Semana n’abandi biturutse ahanini ku mpaka za hato na hato n’ubushyamirane bikunda kuranga abantu bo muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze .
Imwe mu mpamvu Nyamukuru yatumye aba bantu bahabwa akazina k’Imfubyi za Habyarimana ni uko kugeza magingo aya aho bari gukorera politiki mu bihugu bahungiyemo bakomeje gutsimbara ku mahame n’ingengabitekerezo za MRND-CDR hakiyongeraho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwka 1994.
Kubera ipfunwe ry’ibyo basize bakoze mu 1994, bakunze kumvikana bahakana uruhare rw’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na Guverinoma y’abatabazi yamusimbuye mu gutegura no gushyira Jenoside mu bikorwa, ahubwo bakavuga ko mu Rwanda habayeho “ Jenoside Hutu” cyangwa se “ Double Genocide” bagamije gupfobya iyo bakoreye Abatutsi mu 1994 dore ko benshi muri bo bayigizemo uruhare abandi bakaba ari urubyiruko rukomoka ku babyeyi bagize uruhare muri iyo Jenoside.
Mu bakunze gushirwa mu majwi bazwi cyane nk’Imfubyi za Habyarimana harimo Maj Fabien Neretse Wahoze muri EX FAR, Maj Ntirikina, Ikinyamakuru Ikondera Libre, Padiri Nahimana Thomas washinze Ishema Party, Umubyeyi Francine Umuyobozi wa CNRD/FLN , Lt Gen Byiringiro Victoire umuyobozi wa FDLR, n’abandi benshi utarondora bakunze kugaragaza ubuhezanguni bushingiye ku ngengabitekerezo ya MRND-CDR.
Ibi nibyo biheruka kugarukwaho na Joseph Ngarambe arikumwe na Sixbert Musangamfura bo mu Ishyaka Ishakwe aho banyomoje Maj Neretse wari umaze kuvugira kuri kimwe mu gitangazamakuru gisanzwe kibogamira ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Icyo gihe Maj Neretse yarihanukiye avuga ko gutsindwa kw’Inzirabwoba byatewe n’amashyaka ya Opozosiyo ya Rwanyaga ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal maze abandi bagahita bamunyomoza bamubwirako impamvu avuze atyo ari uko asanzwe ari “Imfubyi ya Habyarimana” dore ko yahoze no muri EXFAR maze bamusubiza ko gutsindwa kwa EXFAR byaturutse ku makosa y’Akazu k’ubutegetsi bwa Habyarimana bwahezaga bamwe bugatonesha abandi.
Hategekimana Claude