Kuryana kwabo ni ngombwa kuko, bamwe birirwa kandi bakanarara barya imitsi ya bene Madamu (Abazungu), mugihe abandi babwirirwa bakanaburara !
Aba babwirirwa bakanaburara rero, nibo bahindukirana bagenzi babo, bazi neza umuvuno cyangwa iturufu byo gusakuza kugirango babone ibyo kurya, bityo basunike iminsi, abandi biyicira isazi mu jisho, kuko batazi iriva n’irirenga cyangwa se iyo biva n’iyo byerekeza.
Ni ubuzima aba bose bamazemo imyaka hagati ya 20 na 27, kuva u Rwanda rubohowe ku ya 19/07/1994, ariko bamwe baracyabona indamu bakoresheje abandi.
Akaruta akandi karakamira !
Ni imvugo y’ikinyarwanda ishaka gusobanura uko abantu nka Fawusitini Twagiramungu ; Thomas Nahimana ; Theogene Rudasingwa ; Charlotte Mukankusi ; Kayumba Nyamwasa n’abandi, bahora bashora bene wabo baba hanze y’u Rwanda ngo basakuze bamagane ubutegetsi- buriho mu Rwanda!
Basakuze kugirango abazungu babahe ibyo kurya, barebe ko iminsi yakwicuma ! Gusa Ikibabaje ni uko, umusaruro w’ama euros n’amadolari, birangira aba basaza aribo bayishyiriye ku mufuka, abandi nka Musonera; Nkuliyingoma Jean Baptiste ; James Munyandinda ; Michel Mupende ; Noble Marara, Kayumba Rugema, n’abandi…., bose bagataha amara masa !
Twagiramungu yarababeshyaga mu w’2013 !
Uyu musaza uhora asakuza, atukana anasebanya, mu w’2013 yashushanyije abazungu ababwira ko ngo, agiye mu Rwanda guhangana na Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika !
Kugeza mango aya Twagiramungu Faustin alias Rukokoma azi ko bitazwi, nyamara birazwi ko yishakiraga ifaranga mu bazungu, by’umwihariko Ababiligi, dore ko aba nabo bakunda byacitse !
Ikindi, aba Babiligi bazi neza uruhare rwabo mu kuryanisha abanyarwanda .
Abanyarwanda benshi mu nzego zitandukanye bagizweho ingaruka n’iriya myiryane, ni nabo bayoboye u Rwanda uyu munsi, kandi baruyoboye neza !
Aba bazungu rero, birazwi ko bahaye agatubutse uyu musaza Twagiramungu (ushaje yanduranya) , ariko yahise ayaguramo inzu atuyemo mu Bubiligi kugeza ubu !!!
Ibyo ahora avuga ku maradio akorera kuri internet, abo avugana nabo bazamutubaze kuko turamuzi !’
Abakurikiranira hafi ibibera mu Mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze bavuga ko kuryana no kwitana bamwana kw’abantu babarizwa muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze biterwa ahanini n’ubusambo buturuka k’umururumba w’imisanzu itangwa n’ababakurikira buhumyi bigatuma bashwana maze bagacikamo ibice kubera kurwanira ayo mafaranga.
Aya mafaranga Kandi ngo n’iyo atuma bashinga amashaka nkabashinga za Butki(boutiques) cyangwa se utubari ,maze bakigamba ko bari mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda mu gihe bashinjwa ko gushinga ayo mashyaka bagamije kwishakira indonke n’amaramuko.
Hategekimana Claude