Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri, Ubwami bw’u Bwongereza bwemeje ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze.
Queen Elizabeth II yatanze ku myaka 96 y’amavuko irimo 70 yari amaze ari ku ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza.
Itangazo ryasohowe n’Ubwami bw’u Bwongereza mu masaha yo kuri uyu mugoroba, rivuga ko Queen Elizabeth II yitabiye Imana i Balmoral aho yari yajyanywe kuvurirwa.
Atanze nyuma yuko mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, Ubwami bw’u Bwongereza bwari bwatangaje ko abaganga ba Queen Elizabeth batewe impungenge n’ubuzima bwe bwari bugeze habi.
Umubiri w’Umwamikazi urara i Balmoral muri Scotlan aho yatangiye, ukazajyanwa i Londres kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko iyi si ntigira imbabazi koko: batwiciye umwami ntitwavuga none nho twunamire uwabi?
Isi yose yakundaga Queen Elisabeth.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.