Abaturage bororera mu nkengero za Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura baratabaza ubuyobozi nyuma y’uko hadutse abajura babibira inka bakazibagira hafi y’inzuri.
Nyuma yo gutakambira inzego zibishinzwe kubera inyamaswa zari zarateye ziturutse mu ishyamba rya Gishwati , zikaza kurya inyana mu nzuri za ziri mu nkengero z’iri shyamba ziherereye mu turere twa Rutsiro na Rubavu, ubu bwo abarozi baratabaza kubera ubujura bw’inka zabo zibwa zikanabagirwa mu nkengero z’iri shyamba.
Ababorozi bororera mu nzuri ziri mu nkengero z’irishyamba rya Gishwati mu turere twa Rutsiro na Rubavu baratabaza ubuyobozi bubishinzwe ko bwatabara kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ubujura bwiba inka , ndetse bakanazibagira iruhande rw’ishyamba, hafi y’inzuri baba bazibye mo, mbere y’uko bajya kuzigurisha mu karere ka Rubavu , mubice bya Mahoko na Rugerero.
Izi nzuri zikikije iri shyamba zororerwamo n’abaturage bo mu turere twavuzwe haruguru, ikaba ari n’inkomoko y’amata menshi acuruzwa mu mu karere ka Rubavu.
Src: RBA
Umuhoza Yves