Mu rukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha byagisirikare n’ibyaha mpuzamahanga cyangwa se Nyambukiranya mipaka, ruri i Nyanza, kuri uyu wa 20 Ukwakira, rwakiriye urubanza rw’abagabo batandatu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR kugirango baburanishwe ku byaha baregwa,ariko ababunganira bashinjwa gutinza urubanza ndetse bahanishwa kwishyura amande angana n’ibihumbi 200 000 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Aba bagabo batandatu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR uyu munsi kuwa 20 Ukwakira, nibwo bagejejwe mu rukiko i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ngo biregure ku byaha baregwa, nyamara ibibazo bikomeye byadukiriye ababunganira, birangira baciwe amande.
Aba bakuriwe na ‘Jenerali’ Leopold Mujyambere hamwe na ‘Colonel’ Joseph Habyarimana alias Sophonie Macebo, bafashwe mu myaka ishize muri DR Congo boherezwa mu Rwanda.
Baregwa ibyaha byo; kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ ubugambanyi. Bo bahakana ibi byaha baregwa bishingiye ku bitero FDLR yagabye ku Rwanda.
Bahawe umwanya, abaregwa bavuze ko bamaze amezi abiri batabonana n’abunganizi babo mu mategeko, basaba urukiko gusubika urubanza bagahabwa igihe cyo kubonana nabo.
Abunganizi babo basobanuye ko gereza ya Kigali y’i Mageragere itabahaye inyandiko z’urubanza kugira ngo bashobore kuziganiraho n’abakiliya babo ndetse ko itaborohereje kubonana nabo.
Aba banyamategeko bavuze ko nta n’ubushobozi bafite bwo gusohora izo nyandiko (Printing) kuko ari nyinshi cyane, ko basabye ubufasha Urugaga rw’abavoka, bakaba babutegereje.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’aba bunganizi ari ugutinza urubanza kuko inyandiko z’urubanza ziri muri ‘system’ y’ikoranabuhanga y’urukiko ababuranyi bose bahuriraho.
Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko rwavuze ko ibyo aba bunganizi bavuga nta shigniro bifite ‘kuko bahawe umwanya uhagije’ wo gutegura kwiregura kw’abakiriya babo.
Urukiko rwavuze ko bagize ubushake bucye, rubahanisha gutanga amande y’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000Frw) kandi ko batemerewe kugira urundi rubanza bajyamo batarayatanga.
Uru rubanza rw’aba bagabo rwahise rwimurirwa kuwa 29 Ugushyingo 2022.
Umuhoza Yves