Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, abunganira Guverinoma y’u Rwanda mu mategeko bari mu mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu mitegurire y’amasezerano ahabwa abakozi ba Leta.
Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye na Banki y’Isi, akaba arimo kubera muri Lemigo Hotel mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta atangiza aya mahugurwa y’iminsi 2, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko aya mahugurwa arimo guhabwa aba banyamategeko azabafasha kunoza Serivisi nziza batanga, kongera ubushobozi ku kurwanya akarengane mu kazi no kurinda umutekano w’umukozi nka zimwe mu ntego Banki y’Isi igenderaho.
Yagize ati” Twihaye intego yo guhugura abunganira Leta mu mategeko, mu rwego rwo kuziba icyuho hongerwa ubumenyi bukenewe. Twizeye ko Bank y’Isi izakomeza kudushyigikira muri uru rugendo twatangiye mu rwego rwo kongera umubare w’abahugurwa.”
Raporo ya Komisiyo y’Umurimo yo mu mwaka wa 2019-2020, ivuga ko Leta yatewe ibihombo n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi, kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga mu manza iregwamo.
Iyo raporo igaragaza ko Leta yatsinzwe 86.7% by’imanza zose yaburanye. Muri rusange iyo raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2019, inzego za Leta zigera kuri 24 zaburanye imanza 121, ziburana n’abakozi 171.
Muri izo manza Leta yatsinze 16, itsindwa 105 bituma yishyura amafaranga agera kuri 949.558.559Frw.