Repubulika Iharanira Demokarasi, ikomeje gushinja Umutwe wa M23 kwakira imisoro n’amahoro ku mupaka wa Bunagana no mu tundi duce uyu mutwe, uheruka kwigarurira muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibyatangajwe na Asosiyasiyo y’Abakozi bashinzwe za gasutamo ku mipaka ya DR Congo izwi nka ACAAD(Association Congolaise des Commissionaires Agree en Douane).
Ejo kuwa 2 Gicurasi 2023, Delliance Matata Tsongo, Umuyobozi w’iyi Asosiyasiyo, yabwiye itangazamakuru ko Umutwe wa M23, winjiza akayabo k’Amadorari y’ Amerika agera kuri miliyoni(1.000.00) buri cyumweru.
Matata Tsongo, yakomeje avuga ko “aya mafaranga, M23 iyakura ku misoro itangwa ku mupaka wa Bunagana n’utundi duce, yarangiza ikayashyira mu kigega cyayo bwite mu gihe yagakwiye kuba ishyirwa mu kigega cya Leta ya DR Congo.”
Yongeyeho ko n’ubwo bimeze gutyo, Urwego rushinzwe kwakira imisoro mu burasirazuba bwa DR Congo, ruzakomeza gukusanya kuyikusanya ku mipaka n’utundi duce tukigenzurwa na Leta, ngo kuko hakenewe amafaranga yo gukoresha mu rugamba FARDC ihanganyemo n’Umutwe wa M23 .
Ati:”Nubwo bimeze gutyo, tuzakomeza kwakira imisoro ku mipaka n’ibindi bice bigenzurwa na Leta, kugirango amafaranga ishyirwa mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23 akomeze kuboneka.”
Kuva Umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, Guverinoma ya DR Congo yagiye ita ubugenzuzi kuri imwe mu mipaka yayo, by’umwihariko ihana imbibi n’igihugu cya Uganda harimo n’umupaka wa Bunagana uzwi cyane ndetse ukoreshwa cyane n’Abacuruzi benshi b’Abanye congo na Uganda.
Hari kandi uduce twinshi Guverinoma ya DR Congo atigifiteho ubugenzuzi muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo , bitewe n’uko hari utukigenzurwa na M23 mu gihe utundi uyu mutwe uheruka kurekura turi mu bugenzuzi bw’Ingabo za EAC .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com