Mu masengesho yo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo, mu itorero rya ADEPR Bugunga mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, habereyemo igisa n’imirwano haviramo bamwe kuba bacumbikiwe kuri station ya Byumba.
Izi mvururu zavutse ubwo umwe mu bakristu yuzuraga umwuka, afata mikofone ahereza undi mukiristu ngo amusemurire ibyo yavugaga mu ndimi zisanzwe zivugwa n’abuzuye umwuka.
Umwe mu bakristu wari uri mu rusengero utifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko uwasemuraga yavugaga ko abaririmbyi badasenga Imana ahubwo baba bari kuyikerensa.
Yagize ati:” Nyine byatangiye umukirisitu ahaguruka agatangira kuvuga indimi, noneho ahereza umukobwa mikoro atangira gusemura, nibwo umudiyakoni yaje afata ku munwa uwo wasemuraga kugira ngo atavuga noneho na wa mugabo wavugaga indimi baza kumufata ariko bagundagurana”.
Uyu mukristu yakomeje avuga ko uwo musemuzi yavugaga ko mu by’ukuri abaririmbyi badasenga Imana by’ukuri ahubwo bayikerensa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michel Umuhoza yemereye Rwandatribune.com ko hari abakristu batatu bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho kubangamira imigendekere myiza y’idini.
Marie Michel Umuhoza avuga ko abateje imvururu harimo uwitwa Niringiyimana, Mukandyisenga na Nishimwe.
Yagize ati:” Amakuru nuko ari abakristu batatu bakurikiranyweho kubangamira imigendekere myiza y’imihango y’idini, Urwego rw’Igihugu Ubugenzacyaha rwaje kumenya ayo makuru, ubu bafungiye kuri statio ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje. Kugeza ubu amakuru dufite ni ayo nkubwiye, twayahuza n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akaba akubiye mu ngingo ya 153”
Aba baramutse bahamwe n’ibyaha, bahanwa n’ingingo ya 153 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoresha kiboko, ibitutsi cyangwa ibikangisho, agahatira cyangwa akabuza umuntu umwe cyangwa benshi gukurikiza imihango y’idini cyangwa guteranira mu mihango y’idini ryemewe n’amategeko; utera impagarara cyangwa akajagari, ubuza, utinza cyangwa uhagarika imihangoy’idini ikorewe mu ruhame mu buryo bwemewe n’amategeko; aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’abantu benshi
bishyize hamwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko itarenze imyaka itanu (5) cyangwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).
Nkurunziza Pacifique