Ibibazo byo mu Itorero ADEPR bikomeje kuba agatereranzamba ka nyinawanzamba
Taliki 04 Gicurasi 2021 nibwo Abanyamuryango ba ADEPR bahoze ari abashumba b’itorero muri Rusizi mu ntara y’iburengerazuba bandikiye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda basaba ikurwaho ry’icyemezo cy’ubutegetsi gifite nimero ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo kuwa 8/10/2020 .
n’icyemezo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB gishyiraho Komite y’inzibacyuho ya ADEPR yo kuwa 8/10/2020 no guhindura inzego z’imiyoborere y’itorero ry’ADEPR hadakurikijwe amategeko.
Mu ibaruwa itangazamakur ryaboneye kopi yasinyweho n’abanyamuryango bahoze ari n’abashumba mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Rusizi basaba kurenganurwa nkuko biteganywa n’ingingo ya 5 mu mategeko shingiro y’itorero ry’ADEPR mu Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta no.34 yo kuwa 26/08/2013.
Muri iyi baruwa bakomeza bagaragaza ko RGB itubahirije ingingo ya 33 niya 34 y’itegeko N°72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
aho yimitse ikanaha imyanya inyuranye abayobozi ndetse bagahabwa n’inshingano zo kuvugurura inzego n’imiyoborere, ibintu bavuga ko binyuranye n’itegeko N°72/2018 mu ngingo yaryo ya 33, nyuma yo kwimikwa kwiyo komite bavugako yaranzwe no gukora amakosa ya hato na hato.
Ibi bibaye nyuma yuko hari abandi bari batanze ikirego mu rukiko aho RGB yari yagobokeshejwe muri urwo rubanza , ku cyemezo cyo gukuraho amategeko no gushyiraho Ubuyobozi bw’umuryango ,mu gihe bari bategereje kurenganurwa mu rubanza rwari kuba taliki 6 Mata 2021, bikarangira rusubitswe rukaba rwarimuriwe taliki 24Gicurasi 2021.
Mwizerwa Ally