Pst Frodouard wajyanye RGB na ADEPR mu nkiko avuga ko Umuyobozi wa ADEPR , Pasiteri Ndayizeye Isaie niyegura azakura ikirego cye mu nkiko .
Ati:Pasiteri Isaie naba intwari akegura , agahagarika ibyo arimwo akareka abanyamuryango tukongera tukishakamo ubuyobozi, ikirego nzakivana mu nkiko.
Karamuka avuga ko RGB yakuyeho ubuyobozi bwariho ishyiraho ubundi buyobozi bakoresheje itegeko ariko ngo ishyiraho abandi bayobozi hadakurikije itegeko, ati” RGB yakuyeho ubuyobozi ikoresheje itegeko ariko mu gushyiraho abandi bayobozi ntihakoreshya itegeko, ikindi kandi yashyizeho abanyamuryango tutazi.
Akomeza avuga ko Ubuyobozi bwa Pasiteri Ndizeye Isaie, bwirukanye Abashumba b’uturere n’abashumba b’AmaPparuwasi hadakurikijwe itegeko rya ADEPR ryo mu mwaka wa 2013.
ati”Impungenge twari dufite tugana inkiko ni uko twabonaga ko abayobozi b’itorero rya ADEPR bazakora ibintu badashingiye ku mategeko! None impungenge twari dufite zatangiye kwigaragaza kuko birukanye Abashyumba b’ubuturere n’abashumba b’Amaparuwasi hadakurikijwe itegeko kandi barashyizweho n’itegeko ryo mu mwaka wa 2013.
Karamuka yungamo avuga ko Abashymba b’ubuturere n’abashumba b’Amaparuwasi birukanywe hadakurikijwe itegeko kandi hari itegeko ryo mu mwaka wa 2013, bazishyurwa imishahara yabo bitewe n’igihe bazaba bamaze bahagaritse n’ubuyobozi Buyobowe na Pasiteri Isaie.
Karamuka ngo yaciye mu nzira zose ziteganwa n’itegeko zishoboka
Karamuka avuga ko yandikiye RGB asaba ko bagaragaza itegeko bagendeyeho baahyiraho nyobozi ya ADEPR ntiyasubizwa, ngo yongera kwandikira Minisitiri muri Perezidansi ntabwo ngo ntiyasubizwa ” Twandikiye RGB tuyibaza ngo kuki wakuyeho ubuyobozi ukoresheje itegeko ?Ukazana abandi udakoresheje itegeko aho ntibazakora ibinyuranije n’amategeko agenga ADEPR , RGB ntiyadusubije!
Twongeye kubandikira ibaruwa ya kabiri tubabaza tuti: Nonese hari itegeko ryaba ari ibanga mwarakoresheje tutazi mutashatse kugaragaza mukaritubwira rikaduhumuriza tukizera ko Abayobozi bashyizweho bazakora ibyo amategeko avuga? Nabwo ntibadusubiza.
Twandikira Minisitiri muri Perezidansi tubasaba ko yatesha agaciro icyemezo cyafashwe na RGB cyateshwa agaciro kuko yadushiriyeho Ubuyobozi budakurikije amategeko abanyamuryango batabigizemwo uruhare, nyuma y’iminsi 30 twahise tugana inkiko tumaze kubona ko Perezidansi itadusubije.
Eric Nkundiye Bertrand
Ariko uyu mugabo ni pasteri cyangwa arabeshya.Ubwo kujyana Itorero mû nkiko ni yo msengesho yahisemo.None se umuvugizi niyegura azamusimbura? Niba gusenga bimunaniye niyicare atuze.
niba har’ikintu kimbabaza n’ukubona abiyita abakozi b’Imana barwanira mu mafaranga Atari ayabo bakirirwa babeshya abakristo ngo ni badatanga 1/10 n’amaturo ntibazajya mw’ijuru uboshye ijuru ry’Imana aribo bafite imfunguzo zaryo mu mifuka yabo,barangiza utwo dufaranga bacucuye abaturage bakaturwanira babeshya ngo bakurikiza amategeko,Leta yarabavumbuye ko ar’ibisambo by’ingufu ifat’umwanzuro kdi turayishyigikiye.niba muri abakozi b’Imana har’uwababujije gusenga no kubwiriza?reka igihe kibatamaze
Mwiriwe neza
Ngewe ndumva uyu mugabo yakagombye gutanga ikirego mu izina rye akareka kuvuga mu izina ry’abayoboke b’itorero kuko ntawamugize umuvugizi w’abayoboke b’ADEPR, rero nareke kwigiramo beshi, ngewe amavugurura arikuba ndumva yaziye igihe rwose Ahubwo courage k’umuvugizi Pastor Isaie