Abakuru b’ibihugu bya Irani Uburusiya n’ubushinwa biyemeje gukorana mu kugarura amahoro n’ituze muri Afuganistani ibi biganiro bikaba byabaye kuri uyu wa gatatu hifashishijwe Telephone.
Prezida wa Irani Ebrahim Raisi yabwiye Prezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Vladimir Putin w’Uburusiya ko Irani yiteguye gufasha Afuganistani mw’iterambere ry’abanyagihugu no kuba mu mahoro arambye.
Ibi Irani ibitangaje mu gihe nta mubano mwiza yigeze igirana n’ubutegetsi bw’abatalibani mu myaka itani bamaze ku butegetsi batarakurwaho na Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko mu mezi ashize Irani yavuze ko ikwiye kuzagaragara mu bisubizo by’ahazaza heza h’igihugu cy’Afuganistani.
Ku cyumweru , Minisitiri wa Irani ushinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko igihu cye cyagabanyije abakozi ba za amabasade muri Afuganisitani , ariko ko ambasade igifunguye i Kabul.
Ingabire Rugira Alice