Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko Aba-Taliban barimo guhiga urugo ku rundi abahoze mu ngabo z’Umuryango w’Ubwirinzi uhuriweho n’Ibihugu by’u Burayi na Amerika (NATO), ndetse n’abahoze muri Leta ya Afghanistan.
Iyo raporo ivuga ko Aba-Taliban bari kwinjira urugo ku rundi bahiga abo bakeneye bataretse no gutera ubwoba abo mu miryango yabo.
Uyu mutwe ugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam wagerageje guhumuriza Abanya-Afghanistan kuva wafata ubutegetsi, usezeranya ko “nta kwihorera” kuzabaho. Icyakora hari ubwoba ko aba Taliban bahindutse gake cyane ugereranyije no ku gihe cy’ubutegetsi bw’urugomo bwabaranze mu myaka ya 1990.
Christian Nellemann, ukuriye itsinda ryakoze iyo raporo mu kigo RHIPTO Norwegian Center for Global Analyses, gikorera ubutasi Loni, yabwiye BBC ko hari abantu benshi bari ku nkeke y’Aba-Taliban mu buryo bugaragara.
Igiteye impungenge kurushaho ni ugutabwa muri yombi, guhatwa ibibazo no gucirwa imanza kw’abo mu miryango y’abahigwa mu gihe baba batabonetse ngo bishyire mu maboko y’Aba-Taliban.
Nellemann yaburiye ko umuntu uwo ari we wese uri ku rutonde rw’abashakishwa n’Aba-Taliban ari mu mazi abira ndetse ko hashobora no kubaho ubwicanyi bw’abantu benshi.
Ni mu gihe ibihugu bikomeye by’amahanga bikomeje ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Afghanistan.
Ubuyobozi bwa NATO bwatangaje ko abarenga ibihumbi 18 bamaze guhungishwa mu minsi itanu ishize banyuze ku kibuga cy’indege cy’Umurwa Mukuru Kabul.
Byari biteganyijwe ko hari abandi 6000 biteguye guhungishwa mu buryo nk’uko barimo abasemuzi b’ingabo z’amahanga zari muri Afghanistan ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.