Abanya-Afghanistan benshi bahunze imirwano batse ubuhungiro i Kabul
Aba Taliban bakataje begera kwisubiza Afghanistan yose, mu gihe ubu umurwa mukuru Kabul w’iki gihugu ari wo mujyi wonyine ukomeye usigaye mu maboko ya leta.
Kuri iki cyumweru, izi ntagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, zafashe umujyi wa Jalalabad, ukomeye mu burasirazuba, nta kurwana kubayeho.
Byakurikiye kwigarurira umujyi wa Mazar-i-Sharif wo mu majyaruguru, ku wa gatandatu.
Uku gutsinsurwa byihuse kw’ingabo za leta ya Afghanistan kwatumye Perezida Ashraf Ghani akomeza kotswa igitutu ngo yegure.
Bisa nkaho afite amahitamo akomeye yo kumanika amaboko akemera ko yatsinzwe cyangwa kurwana ku murwa mukuru.
Abadipolomate bari kwihutira kuva muri Kabul isumbirijwe n’aba Taliban
Igituma aba Taliban bariko barafata igihugu ku muvuduko udasanzwe
‘Twatsinze intambara, America yaratsinzwe’
‘Igihe ni iki cyo gusoza intambara y’Amerika imaze igihe kirekire’ – Biden
Hagati aho, Amerika yatangiye guhungisha abakozi b’ambasade yayo i Kabul. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, bari barimo kwerekezwa ku kibuga cy’indege aho babonywe burira indege nini esheshatu za gisirikare z’ubwikorezi.
Amerika yoherejeyo abasirikare 5,000 bo gufasha muri icyo gikorwa cyo guhungisha.
Perezida w’Amerika Joe Biden yashyigikiye icyemezo cye cyo gukura ingabo muri Afghanistan, avuga ko atari kubona igisobanuro cyo gutanga “ku kuba Amerika iri ubuziraherezo mu makimbirane y’abaturage b’ikindi gihugu”.
Byagenze gute i Jalalabad?
Amakuru yo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru avuga ko aba Taliban bakundukiye kuri uyu murwa mukuru w’intara ya Nangarhar, nta sasu rirashwe.
Umutegetsi wo muri uwo mujyi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Nta mirwano irimo kuba muri aka kanya muri Jalalabad kuko guverineri yamanitse amaboko yishyikiriza aba Taliban”.
“Guha inzira aba Taliban ni bwo buryo bwonyine bwashobokaga bwo kurokora ubuzima bw’abaturage b’abasivile”.
Umunyamakuru Tariq Ghazniwal yatangaje kuri Twitter amafoto bivugwa ko yerekana guverineri w’iyo ntara ahererekanya ububasha n’aba Taliban.
Ifatwa rya Jalalabad risobanuye ko aba Taliban ubu bagenzura imihanda ihuza Afghanistan na Pakistan.
Byabaye hashize amasaha umujyi wa Mazar-i-Sharif – umurwa mukuru w’intara ya Balkh ukaba n’umujyi wa kane munini muri Afghanistan – na wo wigaruriwe n’aba Taliban ahanini nta mirwano ibayeho.
Ubuzima muri Afghanistani Amerika imaze gutaha
Abas Ebrahimzada, umudepite wo mu ntara ya Balkh, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko abasirikare ba leta babaye aba mbere mu kumanika amaboko, byahise bituma n’indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta na yo iyamanika.
Kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, aba Taliban baragenzura imirwa mikuru 23 muri 34 y’intara zigize Afghanistan.