Abakobwa babarirwa mu bihumbi birenga 20 nibo bamaze kwiyandikisha ko bashaka gusubira mu mashuri yisumbuye , nyuma y’amezi arindwi aba Taliban bafashe ubutegetsi.
Muri uku kwezi kwa Werurwe nibwo amashuri muri Afghanistan yongeye gufungura nyuma y’igihe kinini amaze afunzwe kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ibihugu by’amahanga byategetse Abatalibani gusubizaho amategeko arengera abana. Binavugwako hari ibihugu by’inshuti z’Abatalibani zemeye ko zizafasha guverinima yabo guhemba abarimu.
Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma y’Abatalibani avuga ko , uhereye kuwa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, amashuri agiye kongera gufungura mu ntara nyinshi z’igihugu n’umurwa mukuru Kabul. Intara ya Kandahar yahoze ari ibirindiro bikuru by’Abatalibani ho amashuri azafungurwa mu kwezi gutaha.
Itegeko rigena uburezi muri Guverinoma y’Abatalibani ryabuzaga abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 19 kwiga. Iri tegeko kandi rinagenzura imyambarire y’abagore muri rusange, ndetse rikanabuza abagore kuva mu ngo mu gihe batari kumwe n’umuntu w’igitsina gabo.