Umuryango w’abibumbye UN watangaje ko hari ikizere ko waba ugiye gutanga umusanzu mu kurwanya ubukene mu gihugu cya Afuganisitani ku baturage basaga Miliyoni 18 bugarijwe n’inzara n’ubukene muri ik gihugu biturutse ku ntambara y’urudaca imaze imyaka isaga 20 ihanganishije Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’Abataribani.
Umuryango w’Abibumbye ONU watangaje aya makuru nyuma y’ibiganiro wagiranye n’abategetsi bakuru b’Abataribani muri iki cyumweru, iyi mfashanyo ikazajya inyuzwa ku butaka.
Martin Griffiths ni umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imfashanyo yavuze ko yemerewe n’ubutegetsi bw’Abataliani ko bashobora gukomeza ibikorwa byabo byo gufasha abaturage ba Afuganisitani bari mu kaga n’abugarijwe n’ubukene.
Igihugu cya Afuganisitani cyari gisanzwe gifashwa n’Umuryango w’abaibumbye UN na mbere y’uko Abatalibani bafata ubutegetsi ku italiki 15 z’ukwezi kwa 08 umwaka 2021.
Kuri uyu wa kabiri Abatalibani bakaba batangaje Guverinoma yabo nshya iyobowe na Mullah Mohammad Hasan Akhund uyu akaba yari yarafatiwe ibihano na UN , amahanga akaba avugako ategereje kureba niba bishoboka ko azakorana nabo.
Abanya- Afuganisitani bagera kuri Miliyoni 18 bugarijwe n’ubukene aho bakeneye ibyo kurya amazi meza ubuvuzi n’ibindi bikenewe kugirango bagire ubuzima bwiza.
Biteganijwe ko Umuryango w’abibumbye ugiye gutumaho inama y’abatanga imfashanyo izabera i Geneve mu Busuwisi , kugirango haboneke amafaranga akenewe mu gufasha abaturage b’abanya-Afuganisitani agera kuri Miliyoni 606 z’Amadolali y’Amerika.
Ingabire Rugira Alice