Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israyeli yatangaje ko ubusabe Afurika y’Epfo iherutse kugeza ku rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera, bwo gukoma mu nkora ibitero Israyeli igaba muri Gaza ko ari ugushyigikira umutwe wa Hamas.
Ku wa kabiri niho Afurika y’Epfo yasabye Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera gusuzuma niba icyemezo cy’uko Israyeli yagaba ibitero mu mujyi wa Rafash gikeneye gutizwa imbaraga zigiherekeza mu rwego rwo kurengera amagana menshi y’abanyepalesitina bahunze intambara ibera muri Gaza.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israyeli yavuze ko Afurika y’Epfo ikomeje guharanira inyungu z’umutwe wa Hamas yo ifata nk’uw’iterabwoba ndetse ikabangamira uburenganzira bw’ibanze bwa Israyeli bwo kwirwanaho no kurwana ku baturage bayo.
Dore ko no mukwezi gushize, bitewe n’ubusabe bwa Afurika y’Epfo, urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rwategetse Israyeli gukora iyo bwabaga igahagarika igisa na jenoside ku banyepalesitina aho muri Gaza.
Israyeli yihakanye ibiyivugwaho by’uko yaba ikora jenoside ku banyepalesitina mu ntambara irwana n’uy’umutwe wa kiyisiramu wa Hamas.
Uretse ubusabe Afurika y’Epfo yashyikirije Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera, kugeza ubu ntacyo iratangaza kubyo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israyeli ishinja byo kunga ubumwe na Hamas no kubuza Israyeli uburenganzira bwo kwirwanaho.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com