Kuva ibihugu by’umugabane wa Afurika byabona ubwigenge hagiye habaho guhirikwa k’ubutegetsi aribyo Coups D’Etats mu ndimi z’amahanga , ibi bikorwa byakunze gukorwa n’igisirikare urugero rwa hafi rukaba rugaragarira mu biherutse kuba mu gihugu cya Guinea ho igisirikari cyakuye ku butegetsi Perezida Alpha Conde wari umazi imyaka 11 ayoboye iki gihugu , nyuma yo gukorerwa coups d’etat igisirikari kikaba cyarakuyeho Guverinoma ndetse gisesa n’inteko ishinga amategeko.
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guine ryakurikiye iryabaye mugihugu gituranye cya Mali aho igisirikari giherutse guhirika ubutegetsi ku nshuro ya kabiri mu mwaka umwe, ahandi habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ni muri Niger , nubwo iyi yaje kuburizwamo mu kwezi kwa Gatatu ibi bikaba byarabaye hasigaye iminsi mike ngo uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu arahirire kukiyobora , ibi bikaba bigaragaza ko ku mugabane wa Afurika ama coups d’etat menshi akorwa n’igisirikare.
Umuntu yakwibaza ese Coups D’Etat ni iki?
Bimwe mu bisobanuro bitangwa nuko ari uguhirika ubutegetsi bikaba ibikorwa bitemewe n’amategeko bikorwa n’abasirikare cyangwa aba sivile bagerageza gukuraho ubutegetsi busanzwe buriho .
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga babibiri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Jonhathan Powell na Clayton Thyne , bwerekana ko kuva mu mpera z’imyaka y’1950 muri Afrika hamaze kuba ama Coups d’Etats asaga 200 , muri zo kimwe cya kabiri cyazo zarakunze ahho zarengeje iminsi irindwi zikozwe.
Mu bihugu byakunze kubamo ama Coups D’Etats menshi , Igihugu cya Burukina Faso kiri mu burengerazuba bw’Afurika nicyo kiza ku mwanya wa mbere aho habayemo coups d’etats zirindwi zose zikaba zarakunze muri iki gihugu naho imwe irapfuba kuko yaburijwemo.
Abakora ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bakunze kwihutira guhanakana iki gikorwa bivuye inyuma urugero rwa hafi akaba ari kubyabaye mu mwaka w’2017 mu gihugu cya Zimbabwe muri coups d’etat ya gisirikare yakuyeho ubutegetsi bwa Robert Mugabe bwari bumaze imyaka 37, umwe mu bari bayoboye icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi Jenerali Majoro Sibusiso Moyo yagejeje ijambo kuri Television ahakana yivuye inyuma ko atari coups d’Etat ya gisirikare.
Muri uyu mwaka wa 2021 nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss Deby wa Tchad , igisirikare cyyahise gishyiraho umuhungu we nk’umukuru w’igihugu mu nziba cyuho, igikorwa abamurwanyaga bemeje ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe hagati y’abagize umuryango, Jonathan Powell avuga ko abakoze iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi hafi ya bose bahakana uruhare rwabo mu guhirika ubutegetsi ko ahubwo ibyo bakoze bikurikije amategeko.
Imvano yo guhirika ubutegetsi mu bihugu bya Afurika yaba ari umutekano muke ubukene ubukungu bwasubiye inyuma n’ibindi , mu myaka 40 hagati ya 1960 na 2000 imibare y’ama Coups d’Etats yageraga kuri ane buri mwaka umubare uza kugabanuka mu myaka makumyabiri yakurikiye ho habonekaga ebyiri kugeza mu 2019 , ubushakashatsi bukaba bwerekana ko iyo mu gihugu habaye ho ihirikwa ry’ubutegetsi n’izindi ziba ziri inyuma.
Igihugu cya Sudani nicyo cyabayemo Coups d’Etats nyinshi imibare ikaba igaragaza ko muri iki gihugu habayemo izigera kuri 15 nubwo izakunze ari eshanu gusa iyiheruka ikaba ari iyabaye mu 2019 yakuye ku butegetsi Omal AL Bashir nyuma y’amezi atari make abaturage bigaragambya.
Bashira yahiritswe ku butegetsi nawe yarabuhiritse mu 1989 ho uwo yasimbuye, kuva mu mwaka w’2015 habaruwe coups d’etats icyenda ku isi yose uretse izabaye muri Turquie 2016 na Myanmar 2021 izindi zabaye muri Afrika, muri rusange Africa niyo yagize coups d’etats nyinshi ikurikirwa na Amerika y’amajyepfo aho izabaye yo ari 95 mugihe 40 muri zo zakunze.
Ingabire Rugira Alice