Umusesenguzi muri Politiki ya Afurika Dr Paul Kananura asanga Afurika igiye kuba ikibuga cy’imirwano hagati y’u Burusiya n’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bihataniye kurwanira ubwiganze bwo gutegeka Isi.
Mu Kiganiro Dr Kananura yahaye ijwi rya Amerika avuga ko ibi abishingira ku kuba igihugu cyose gikeneye gutegeka ibindi kibitangirira muri Afurika kuko asanga aribwo butaka burimo umutungo kamere bwonyine buri gihugu gishaka gutegeka ibindi kigomba kubanza gutunga.
Yagize ati:”Afurika igiye kuba isibaniro ,buriya iriya ntambara iri kubera muri Ukraine ni toto(Ni nto) ugereranije n’izabera muri Afurika kandi izatwara ubuzima bw’Abanyafurika benshi.”
Dr Kananura akomeza avuga ko mu gihe ntacyo Afurika ikoze ngo yigenge, izahura n’akaga. Avuga ko igishobora gukorwa ngo hirindwe ibi byose, ari uko, hashingwa Afurika yunze ubumwe ikora ikaba Leta zunze ubumwe za Afurika bityo ngo nibyo byayiha ijambo rishobora gutuma yirwanaho imbere y’ibi bihugu bikomeye ku Isi.
Ati:”Afurika ikwiye kuva mu kuba Afurika y’Uduhugu duto duto 54 ikaba igihugu kimwe cya Afurika yunze ubumwe. Kugira ibigereho igomba kubanza kwirindira umutekano mbere yo kwemerera buri gihugu cyose kuza kuyishuka cyitwaje udufaranga duke.”
Paul Kananura avuga ko kuba Minisitiri Sergei Lavrov w’u Burusiya arimo gusura ibihugu bimwe byo muri Afurika ari ukubishimira, kuko byagaragaje ko bishyigikiye igihugu cye mu ntambara cyashoje kuri Ukraine.
Minisitiri Sergei azasoza uruzinduko rwe muri Afurika kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022. Lavrov azaba amaze gusura ibihugu bya Congo Brazzaville, Uganda, Misiri na Ethiopia.
Ibi uyu mugabo Dr avuga nanje Niko mbibona,nimba Nibo bihugu biriko birwanira kuyobora isi n’uko bishaka n’ugutwara canke kwigarurira nahari amatungo kama!!Aho naho sahandi nahanyene muri Africa iwacu!!ubwiyunge bw’ibihungu vy’Africa burakenewe vuba kugira ishobire guhagarara imbere y’ivyo bihugu!!