Abasore n’inkumi bagera muri 22 babasanze mu kabyiniro ko muri Afurika y’Epfo, bapfuye, none hari kwibazwa icyaba cyabahitanye cyabaye urujijo.
Aba basore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 13 na 17, basanze imibiri yabo mu Kabyiniro ko muri East Landon kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, mu gitondo cya kare.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo, avuga ko aba basore n’inkumi bari bagiye mu birori byo kwishimira ko basoje ikizamini cy’igihembwe.
Inkuru y’urupfu rw’aba bana, yateye urujijo ndetse n’akababaro kenshi, aho Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na we yagaragaje ko bibabaje kuba babuze abantu bakiri bato.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Nihanganishije cyanye imiryango y’izi ngimbi n’abangavu 22 baburiye ubuzima bwabo muri Scenery Park muri East London mu masaha yo muri iki gitondo.”
Cyril Ramaphosa yavuze ko uru rupfu rw’uru rubyiruko rubabaje kuko rubaye mu gihe muri iki Gihugu bari mu kwezi kwahariwe urubyiruko.
Polisi yo muri iki Gihugu, itangaza ko iyi mibiri bayisanze izengurutse ku meza no ku ntebe zo muri aka kabyiniro.
Hari abakeka ko aba bana baba bazize kunywa inzoga zikomeye zizwi nka Liqueur bakaba banyoye nyinshi kandi vubavuba mu gihe hari n’abakeka ko byaba ari uburozi.
Inzego z’ubuzima muri iki Gihugu zo zivuga ko zatangiye gukora isuzuma ry’imibiri kugira ngo hamenyekane icyahitanye aba bana, rukizeza ko ibyavuye muri iri suzuma rizajya hanze vuba.
RWANDATRIBUNE.COM