Mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe, hagaragajwe ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata indi ntera muri Afurika y’Epfo.
Muri ubu bushaka shatsi hagaragajwe ko abagera kuri 207 bashyingiwe muri 2021 gusa. Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu.
Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera.
Intumwa y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ishinzwe ubuzima n’imibereho myiza yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo rugamije gukurikirana intambwe iki gihugu cyateye mu kurandura ishyingirwa ry’abana n’ibindi bikorwa bigayitse bishingiye ku muco bakorerwa.
Mu bindi bihugu bizasurwa harimo Ethiopie, Sudani y’Epfo, Madagascar, Tunisie, Liberia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Namibia nk’uko inkuru ya IOL ibivuga.
Mu 2014 nibwo uwari Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini-Zuma yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ishyingirwa ry’abana ku mugabane wa Afurika.
Muri icyo gihe, nibura abangavu n’ingimbi bagera kuri miliyoni 14 bari barashyingiwe. Kuri ubu ibihugu 30 byo muri uyu muryango byemeye gutangiza ibikorwa byo kurwanya iyo migirire.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ibi bikorwa byo kurwanya ishyingirwa ry’abana kenshi ntirireba abijyanye cyangwa se abatatangaje ishyingirwa ryabo.