Inzu y’uwahoze ayobora igihugu cy’Afurika y’Epfo, nyakwigendera Mandela Nelson, iherereye muri Johannesburg ikaba iya fondasiyo yamwitiriwe, yahinduwe hoteli igezweho nk’uko byatangajwe na The Continent.
Nyuma y’uko iyi nzu ihinduwe hoteli igezweho, abakunzi b’iyi ntwari y’igihugu yarwanyije ubutegetsi bwa ba gashakabuhake ba apariteyidi, akitaba Imana muri 2013 ku myaka 95, ntabwo bashimye iki gitekerezo na gato, bavuga ko gihabanye n’imyumvire ya nyakwigendera wakomeje kugaragaza ko arwanya ubusumbane mu bukungu.
Gusa iyi hotel ikaba yaratashwe ku mugaragaro mu ntangiro z’uku kwezi kandi ikaba ishobora kwakira abashyitsi 18 bari kumwe n’ababaherekeje, mu byumba 9 bitandukanye aho icyumba kibarirwa hagati y’amadolari y’Amerika 300 n’ 1000.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na fondasiyo Nelson Mandela, ikaba ari yo nyiri iyi hoteli, iremeza ko ari bwo buryo bwiza bwo kugira ngo buri wese ashobore kubona amahirwe yo kwinjira aha hahoze ari ubuturo bwa perezida w’iki gihugu no kurushaho kumenya indangagaciro ze.
Iyi fondasiyo ikaba yagize iti: “Uyu munsi, kurusha ibindi bihe byabayeho, igihe isi ikeneye ko ubusumbane bugaragara mu kubona inkingo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa benshi buhagarara, ibitekerezo bya Mandela birwanya ubukene n’ubusumbane nibwo bikenewe cyane.”
Mandela Nelson akaba yarayoboye Afurika y’Epfo nyuma yo kurwanya ubutegetsi bwa ba gashakabuhake aho yamaze imyaka igera kuri 27 muri pirizo azira ibitekerezo bye. Yitabye Imana mu 2013, afite imyaka 95, akaba ari umuntu utazibagirana mu mitima y’abanyafurika y’ epfo ndetse n’abanyafurika yose muri rusange.
Denny Mugisha