Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo uyobora ba mukerarugendo muri iyi pariki witwa Richard Sowry yarimo atembera,yaguye ku muganda w’intare nyinshi ziryamiye mu muhanda niko kuzifotora amafoto yakwirakwiriye hirya no hino ku isi.
Kruger kimwe n’izindi pariki z’igihugu zarafunzwe kubera Coronavirus ariyo mpamvu imihanda yerekeza muri iyi pariki y’igihugu yahise yibera isenga ry’intare.
Ubwo Richard yarimo yerekeza kuri Orpen Rest Camp atwaye imodoka ye,yabonye izi ntare nyinshi ziryamye mu muhanda hasigaye metero 5.5 ngo azigereho niko kuzegera azifata amafoto akoresheje telefoni ye.
Nubwo yafashe umwanya munini afotora izi ntare,ntizigeze zihungabana ndetse ngo inyinshi zari zasinziriye ku buryo zitamenye ibiri kuba.
Yagize ati “Intare zimenyereye ko abntu bagenda mu modoka.Inyamaswa zose zitinya abantu iyo bari kugenda n’amaguru ariyo mpamvu iyo nkomeza kuzegera zitari gutuma nzegera.”
Intare y’ingore nkuru muri izo ifite imyak 14 ndetse yamenyereye imodoka ariyo mpamvu zabonye zitagenda zigahitamo kuza kwiryamira mu muhanda.
Izi ntare zikunda kuryama mu muhanda mu bihe by’ubukonje bwinshi kuko nibura iyo zegereye kaburimbo zishyuha.
Abashinzwe amashyamba baravuga ko intare zamaze kumva ko imihanda nta kibazo gihari kubera ko Leta ya Afurika y’Epfo yamaze gutegeka abantu kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.
Muri Afurika, abantu 19068 bamaze kwandura Coronavirus, abamaze gupfa ni 969 abakize ni 4650.
Misiri yaciye kuri Afurika y’Epfo mu kugira benshi banduye kuko ari 2673 mu gihe abamaze gupfa ari 196, ikurikirwa na Afurika y’Epfo ifite abanduye 2605 abapfuye ho bageze kuri 48.
Abanduye Coronavirus ku Isi bageze ku 2183964, abamaze gupfa ni 146873 naho abamaze gukira ni 552823 .
Hategekimana Jean Claude