Nyuma yo kwica umugore yakundanaga nawe akaba yari atwite inda ye yambere akamwica yifashishije abandi yahaye amafaranga Umugabo witwa Ntuthuko Ntokoza Shoba ,urukiko rwo muri Afurika y’epfo rwamuhamije iki cyaha.
uyumugabo wakundanaga n’umugore wo muri Afurika y’epfo yahamijwe gutegura iyicwa ry’uyu mugore, ryatumye iki gihugu kigwa mu kantu mu myaka ibiri ishize.
Urukiko rukuru rwa Johannesburg rwanzuye ko Ntuthuko Ntokozo Shoba yahamwe no gucura umugambi wo kwica Tshegofatso Pule no kuriha uwamwishe.
Umurambo w’uwo mugore wari ufite imyaka 28, wari utwite, wasanzwe unagana mu giti mu myaka ibiri ishize, ufite igikomere cy’isasu mu gatuza.
Ubwo bwicanyi bwamaganywe na benshi, barimo na Perezida Cyril Ramaphosa.
Mbere, Bwana Ramaphosa yavuze ko Afurika y’epfo ari hamwe “mu hantu hari umutekano mucye cyane ku isi ku mugore.”
Muri iki gihugu, kimwe mu bifite ikigero kiri hejuru cyane cy’ubugizi bwa nabi ku isi, harimo n’umubare uri hejuru w’ubwicanyi bukorerwa abagore, urupfu rwa Madamazela Pule rwababaje benshi.
Muzikayise Malephane, umugabo wemeye ko ari we wamwishe, ubu uri mu gifungo cy’imyaka 20, yabaye umutangabuhamya wa leta, ashinja uwo mugabo bahoze bakundana avuga ko ari we wacuze umugambi w’ubwo bwicanyi bw’uwari umukunzi we.
Yabwiye urukiko ko Shoba yari yahaye ikiraka umuntu wo gushuka Madamazela Pule, uyu utaracyekaga ko hari ikintu na kimwe kibi kigiye kumubaho, akamujyana ahantu bahurira, kandi ubu bwari ubwa kabiri agerageza kumwica.
Malephane yavuze ko Shoba yashakaga ko Madamazela Pule apfa kugira ngo umugore we atazatahura ko atwite.
Amakuru avuga ko Shoba yari afite ubwoba ko yatakaza uwo mugore we ndetse n’amafaranga uwo mugore we yari aherutse guhabwa n’ikigega. Mu rubanza rwe, uwo mugabo ukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga y’amahanga yari yavuze ko nta cyaha yakoze, avuga ko ibintu byarimo guhindurwa kugira ngo yegekweho icyaha.
Ku wa gatanu atangaza icyemezo cy’urukiko, umucamanza Stuart Wilson yavuze ko ibimenyetso byemejwe mu rukiko byose byatanze umwanzuro ko ari we wari inyuma y’ubu bwicanyi.
Biteganyijwe ko Bwana Shoba akatirwa igihano mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Hanze y’urukiko, abo mu muryango wa Madamazela Pule baririmbye, bararira baranahoberana, bavuga ko ubutabera butanzwe. Yari arimo kwitegura kubyara umwana we w’imfura ubwo yicwaga.
Urupfu rwe rwabaye intandaro y’intero (hashtag) #JusticeForTshego kuri Twitter, y’abasabaga ko ubutabera butangwa.
Mu gusubiza, Perezida Ramaphosa yasohoye itangazo yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko icyorezo cya Covid cyatumye riba ribi cyane ku bagore kuko “abagabo b’abanyarugomo barimo gufatirana kuba ingamba zarorohejwe ku ngendo bakibasira abagore n’abana.”
Abagera kuri 51% by’abagore bo muri Afurika y’epfo bakorewe ihohoterwa n’umuntu bakundanaga, nkuko Perezida yabivuze mu itangazo rye.
UMUHOZA Yves