Urikiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) rwashyizeho impapuro zita muri yombi Perezida Vladimir Putin, kubera ibyaha ashinjwa byakorewe muri Ukraine gusa Afurika y’epfo yateye utwatsi ikifuzo cy’uru rukiko, banemeza ko Putin atarusha ibyaha Abanyamerika n’Abanyaburayi, kuburyo ariwe ukwiriye gufatwa.
Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri kubutegetsi muri Afurika y’epfo ANC, Fikile Mbalula ubwo yatangazaga ko biteguye kwakira neza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kandi ko nta we uzamuta muri yombi n’ubwo Abanyamerika n’Abanyaburayi bakomeje kubisaba.
Perezida Putin biteganyijwe ko muri Kanama uyu mwaka azitabira inama ihuza ibihugu bihuriye mu muryango wa BRICS izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Urikiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine, rusaba Afurika y’Epfo kuzamufata kuko ari kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ashyiraho urwo rukiko.
Nk’uko byatambutse mu kiganiro uyu munyamabanga Mbalula yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Stephen Sackur, yavuze ko Putin ntacyo azaba kuko atarusha ibyaha Abanyamerika n’Abanyaburayi, kuburyo ariwe wahigwa bigeze aho.
Yagize Ati “Putin ni umukuru w’igihugu, utekereza ko Umukuru w’Igihugu yapfa gufatirwa aho ariho hose? Igihugu cy’Amerika cyakoze ibyaha bingana bite muri Iraq? Ni ibyaha bingana bite byakorewe muri Iraq na Afghanistan, ababikoze mwarabafunze? Muri gusakuza gusa ngo Putin, aho gukora icyazana amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.”
Mbalula yageze aho abaza Sackur nk’umunyamakuru wa BBC ikorera mu Bwongereza, icyo bakoze ubwo Tony Blair wari Minisitiri w’Intebe yajyaga gutera Iraq mu 2003 avuga ko hari intwaro za kirimbuzi, nyamara bikaza kugaragara ko ntazo.
Yagize Ati “Tony Blair yagiye muri Iraq avuga ko hari intwaro za kirimbuzi, hari uwo wigeze ubona abirwanya mu Bwongereza? Miliyoni z’abaturage barapfuye muri Iraq na Afghanistan nyamara izo ntwaro kirimbuzi ntazo twabonye.”
Afurika y’Epfo imaze iminsi irebana ay’ingwe n’abanyamerika ndetse n’abanyaburayi kubera ko yanze kwamagana u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine.
Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo aherutse kuvuga ko icyo gihugu cyacuruje intwaro n’u Burusiya kandi buri mu bihano, ibintu byarakaje Afurika y’Epfo agahamagazwa ndetse agasaba imbabazi.
Intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje kugenda ifata indi ntera ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko yaba yenyegezwa n’ibihugu by’iburengerazuba n’Abanyaburayi.