Perezida Cyril Ramaphosa w’ Afrika y’Epfo avuga ko igihugu cye cyasabwe kugira uruhare mu biganiro byo kurangiza intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine.
Perezida Ramaphoza ntagaragaza uruhande rwabimusabye, ariko avuga ko yavuganye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya ku wa kane aho yamusabye ko yagerageza gushakira igisubizo mubiganiro.
Mubutumwa yacishime kuri Twitter Perezida Ramaphoza yagiza ati: “Perezida Putin arashima uburyo twifashe, ntitugire aho tubogamira kubyerekeranya n’intambara imuhuje na Ukraine.twizeye ko ibibishobora gutuma impande zombi zishakisha ,uburyo zakumvikana binyuze mubiganiro,dufatiye kukuba dufitanye n’uburusiya, byongeye kandi tukaba duhurie mumuryango w’ibihubu bigizeBRICS , kugeza ubu Afrika y’Epfo yasabwe kugira uruhare mu kumvikanisha impande zishyamiranye”.
Afrika y’Epfo yanze kugira aho ibogamira mu cyumweru bishize ,ubwo habaga amatora ya ONU yo kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.
Perezida Ramaphoza avuga ko igihugu cye cyanze kugira uruhande kibogamira mo kubera iyo mpamvu kitazagira numwe kibogamira ho. Gusa yashinje inama nkuru ya ONU kunanirwa kubungabunga amahoro n’umutekano.
Mu rwandiko Perezida Ramaphoza yandikiye abanya Afrika y’Epfo, yagize ati: “Gusaba ibiganiro by’amahoro bijanye n’intumbero yatumye ishirahamwe ONU rishingwa. Dufite impungenge ko Inama Nkuru ya ONU ishinzwe umutekano yananiwe kubungabunga amahoro n’umutekano. Ibi bitera intege abamaze igihe kirekire basaba ko hobaho impinduka muri iyi Nama Nkuru ishinzwe umutekano kugira ngo ishobore guhangana n’ibibazo byo mu kinyejana cya 21”
Yongeraho y’uko kubona Afrika y’Epfo ihagaze aho ihagaze ku bijanye n’iyi ntambara biterekana ko idaha agaciro ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
UMUHOZA Yves