Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemeje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije gushaka umuti w’ikibazo kiri hagati y’ibi Bihugu byombi.
Byatangajwe na Perezida Macky Sall wa Senegal unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi yaganiriye n’aba bakuru b’Ibihugu byombi ndetse banaganiriye ku Cyumweru.
Yavuze ko baganiriye kuri telefone, mu murongo wo gushaka umuti w’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na DRC.
Yagize ati “Ndashimira Perezida Tshisekedi na Kagame ku biganiro twagiranye kuri telefone ejo ndetse n’uyu munsi bigamije gushaka umuti w’amahoro ku bibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda.”
Yakomeje asaba Perezida Lourenço wa Angola akaba na Perezida wa CIGL gukomeza gukurikirana inznira z’ubuhuza hagati y’ibi Bihugu by’ibituranyi bitari kubana neza muri iyi minsi.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byari bimaze igihe bibanye neza nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi atorewe kuyobora iki Gihugu, umubano w’ibi Bihugu byombi utarakunze kuba ntamakemwa, wagiye urushaho kuba mwiza.
Byahinduye isura ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo byumwihariko mu cyumweru gishize ubwo iki Gihugu cyongeye gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23.
Gusa u Rwanda na rwo rushinja FARDC ubushotoranyi kubera ibisasu iki gisirikare cya DRC cyarashe mu Rwanda tariki 23 Gicurasi 2022 bigakomeretsa abaturage ndetse bikanangiza ibikorwa birimo isoko rya Kinigi mu Karere ka Musanze.
Nanone kandi FARDC ifatanyije na FDLR yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda ibakuye ku mupaka aho bacungaga umutekano.
RWANDATRIBUNE.COM