Kuri uyu wa gatanu kuri Stade Amahoro i Remera habaye imikino 2 ya ½ cy’irangiza ku makipe ahatanira igikombe Agaciro ku nshuro yacyo ya 4 maze Rayon Sport na Mukura Victory Sport zigera ku mukino wa nyuma w’irushanwa Agaciro Cup hitabajwe za penaliti mu mikino yombi.
Ku isaha ya saaa saba zuzuye umukino wa mbere wahuje ikipe ya Mukura Victory Sport yari yakiriye APR FC, maze Mukura Victory Sport isezereye APR FC kuri za penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yarangije iminota 90 isanzwe y’umukino anganya ibitego 2 kuri 2 maze hitabazwa za penaliti.
Ku ruhande rwa Mukura ibitego byatsinzwe na NTWALI Evode ndetse na CHUKWUDI Samuel naho kuruhande rwa APR ibitego byinjijwe na Danny USENGIMANA hamwe na BYIRINGIRO Lague.
Ku ruhande rwa APR FC, Ishimwe Kevin na Ombolenga Fitina binjije neza penaliti naho Mushimiyimana Mohammed, Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel nibo bahushije penaliti.
Ni mu gihe ku ruhande Rwa Mukura Victory Sport penaliti 3 za mbere zose zinjijwe neza Olih Jacques, Nwosu Samuel, Rugirayabo Hassan Mukura yegukana itsinzi.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC: Ntwali Fiacre, Nshimiyimana Yunusu, Jean Claude Niyomugabo, Rwabuhihi Aimee Placide, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Bukuru Christopher, Byiringiro Lague, Ishimwe Kevin, Mugunga Yves na Danny Usengimana.
Mukura VS Gerrard Bikorimana, Senzira Mansoul, Rugirayabo Hassan, Alexis Ngirimana, Olih Jacques, Evode Ntwali, Gael Duhayindavyi, Ramadhan Niyonkuru, Tuyishimire Eric Congolais, Innocent Ndizeye na Nwosu Samuel.
Nyuma gato y’umukino wa mbere, Umukino wa kabiri wahuje ikipe ya Rayon Sport yari yakiriye ikipe ya Police FC maze iminota isanzwe y’umukino irangira ari ubusa ku busa.
Nk’uko biteganywa n’itegeko hakurikiyeho za Penaliti maze ikipe ya Rayon isezerera Police FC kuri penaliti 4 kuri 3.
Ku ruhande rwa Rayon Sport Micheal Sarpong, Rugwiro Herve, Bizimana Yannick na Rutanga Eric binjije neza imipira mu rucundura mugihe Iragie Said ariwe wahushije penalit.
Ku ruhande rwa Police FC Kapiteni Eric Ngendahimana, Munyakazi Yussufu na Ndayishimiye Celestin babashije kuzitsinda naho Iyabivuze Osee na mpozembizi Mohamed barazihusha.
Kuri iki cyumweru umukino wanyuma uzahuza Rayon Sport ishaka iki gikombe ku nshuro ya 3 kuko igifite inshuro 2 ziheruka na Mukura Victory Sport ishaka kucyegukana ku nshuro yayo ya mbere mu mateka.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Imran Nshimiyimana, Commodore Olokwei, Omar Sidibe, Michael Sarpong, Iranzi Jean Claude na Yannick Bizimana
Police FC: Habarurema Gahungu, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Celestin, Mpozambizi Mouhamed, Ndoriyobija Eric, Nduwayo Valeur, Kubwimana Cedric, Munyakazi Yussuf Lule, Songo Isaie, Hakizimana Kevin na Nshuti Domique Savio.
Amafoto: Inyarwanda
Christian Hakorimana