Bitcoin ifaranga rya mbere ku isi rifite agaciro kurusha andi ryagabanutse agaciro, aho kavuye ku $68,000 kakagera ku $34,000.
Ikigo Coinbase kivunja cryptocurrency, cyatangaje ko agaciro k’amafaranga ya Bitcoin yagabanutse nyuma y’uko agaciro k’amasoko y’imigabane ku isi kaguye muri iyi minsi.
Cryptocurrency ni umutungo udafatika ushingiye ku ikoranabuhanga rya cryptography ryacuzwe n’umuntu utazwi uwo ari we kugeza ubu, uretse kuba hazwi izina rye nka Satoshi Nakamoto.
Rishingiye ku kugura cryptocurrency (urugero Bitcoin, ari nayo yashinzwe na Nakamoto, nyuma hakaza n’izindi) ukayirindisha ijambo ry’ibanga kandi akaba ari naryo ukoresha mu kuyigurisha n’uwundi uyikeneye.
Nubwo agaciro ka Bitcoin imwe gusa ubu ari $34,000 ushobora kugura ibice byayo (munsi ya rimwe) ku madorari ayo ariyo yose ufite ugahinduka umushoramari muri cryptocurrency.
Mu 2008 Nakamoto amaze gutunganya iri koranabuhanga ryifashishije codes mu buryo bwa blockchain, Bitcoin imwe yari ifite agaciro kari munsi y’idorari rimwe, ariko uko abantu ku giti cyabo bagiye bagura Bitcoin bishyuye amadorari niko agaciro kayo kagiye kiyongera.
Kugura no kugurisha cryptocurrency bigenzurwa n’abahanga mu ikoranabuhanga bazwi nka ‘miners’ bari ahatandukanye ku isi mu buryo bwo kumvikana ku mirongo y’ubuhanga n’imikorere ya Blockchain yashyizweho na Nakamoto.
Ni ifaranga rya mbere ritashyizweho kandi ritagenzurwa na za leta. Bituma benshi babishima nk’ubwigenge mu ifaranga abandi bakavuga ko biteye impungenge.
Ubusanzwe, iyo hariho ibihe biteye inkeke ku isoko mpuzamahanga ry’imari, abashoramari bagurisha imitungo babona iri mu kaga bakagura iyo bakeka ko itekanye kandi iri mu nyungu.
Niko byagenze mu myaka ya vuba ishize ubwo benshi bitabiraga gushora imari muri cryptocurrencies zitandukanye zimaze kubaho. Mu Ugushyingo (11) 2021 Bitcoin imwe yageze ku gaciro ko hejuru cyane ka $68,000.
Mu cyumweru gishize, banki nkuru zo mu bihugu byinshi ku isi, harimo n’iya Amerika, Ubwongereza, na Australia, zazamuye inyungu ku nguzanyo mu kugerageza guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Ibi byatumye abashoramari bagira impungenge ko guta agaciro ku masoko, n’ikiguzi kinini cy’inguzanyo, bishobora kugira ingaruka mbi ku iterambere ry’ubukungu ku isi.
Kugeza ubu ibihugu bya El Salvador byavuze ko byo bigiye kwemera abaguzi gukoresha Crypocurency mu bucuruzi bwose kimwe n’Idorari rya Ameika .
Centrafrique nayo yemeje Bitcoin nk’ifaranga ryemewe mu gihugu.
Umwaka ushize, ibihugu byinshi ku isi bikurikiranira hafi iby’amafaranga y’ikoranabuhanga,harimo u Rwanda na Tanzania byavuze ko birimo kwiga ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga kugirango birebeko nabyo byagerarageza gukoresha ifaranga rya Bitcoin.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM