Kuwa 19 Ukwakira 2015 kugeza magingo aya umunya-Venezuela Jeison Orlando Rodríguez Hernández yashyizwe mu gitabo cy’uduhigo (Guinness World Records) nk’umugabo ufite ibirenge binini kurusha abandi ku Isi.
Ikinyamakuru footwearnews.com kigaragaza ko ikirenge cye kingana na Inshi 16 ( hafi cm 41). Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibirenge bye ubiteranije bishobora gupima ibiro 7. Ibitangaje kuri we ariko ni uko ikirenge cye cy’iburyo kitangana n’icy’ibumoso.Ikirenge cye cy’iburyo gipima Santimetero 40.55 naho icy’ibumoso kigapima santimetero 40.47 .
Hernandez yaciye agahigo ko kugira ibirenge binini ku isi ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.Avuga ko kuva ku myaka 12 atashoboraga kubona inkweto nimwe yamukwira , ku buryo aribwo yatangiye kujya yigira mu badoda inkweto bakamukorera iye bwite imukwira, ibintu yemeza ko byamuteraga ipfunwe ku buryo bukomeye.
Hernandez avuga ko kuva aho Guinness Words Records imuhereye igihembo nk’ufite agahigo k’ikirenge kinini ku isi, yagiye abyishimira cyane ndetse anemeza ko kuri ubu ubuzima bwe bwahindutse aho asigaye agirana amasezerano n’inganda zikora inkweto akazamamariza.
Mu gihe Hernández afite agahigo k’ibirenge binini ariko hari abandi bagiye bamamara babikesha ibirenge byaho nk’uwitwa Robert Wadlow bivugwa ko yari afite ibirenge bipima santimetero 52. Wadlow yari Umunyamerika wavutse mu mwaka 1918 kugeza 1940.