Zimwe muri kajugujugu z’Umuryango w’Abibumbye zifashishwa mu bikorwa by’ubutabazo muri Congo, zabaga ari umweru, zahinduriwe ibara, zigirwa orange mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibitero byari bikunze kwibasira izi ndege, hasobanurwa ko guhindura iri bara rikaba Orange ari ikimenyetso cy’amahoro.
Ni icyemezo cyafashwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kirere (UNHAS) riyobowe na gahunda y’ibiribwa ku isi (WFP) ryiyemeje kureka ibara ry’umweru ry’umuryango w’abibumbye no gusiga irangi kajugujugu za orange kugira ngo habungwabungwe umutekano w’umuryango w’abatabazi, uhora wibasirwa n’ibitero mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Armando Puoti, umwe mu bakozi ba WFP yagize ati “UNHAS yafashe icyemezo cyo guhindura ibara rya kajugujugu ikahinduka orange kikaba ari ikimenyetso cy’amahoro no kutabogama.”
Izi kajugujugu kandi zanashyizweho ikirango cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa WPF, aho indege ya mbere yagaragajwe ku wa Mbere w’iki cyumweru, ndetse ikaza gufata ikirere ku wa Kabiri, aho yagiye ijya mu bice binyuranye byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru no mu ya Ituri.
Sandra Legg, ukuriye UNHAS muri DRC, yavuze ko indege ya LONI isa gutya, ari iya mbere ibayeho mu mateka y’Uyu muryango ukomeye ku Isi, ndetse ko ari na yo ya mbere ibayeho.
Ati “Iradufasha kwitandukanya n’izindi ndege ziri muri kariya karere. Dufite kajugujugu ebyiri gusa kandi twasize irangi orange kuko ziguruka hasi. Iri bara rigufasha kugaragara muri aya mashyamba.”
Gusa avuga ko izindi ndege za MONUSCO zizakomeza kuba ari umweru nkuko byari bisanzwe.
Tariki 05 Gashyantare 2023, igitero cyagabwe kuri kajugujugu ya MONUSCO, aho umwe mu bakozi yapfuye, undi arakomereka.
Umwaka ushize muri Congo habaye imyigaragambyo ikomeye, aho Abanyekongo bigabije ibiro bya MONUSCO bamagana izi ngabo bazisaba kubavira mu Gihugu ngo kuko ntacyo zabamariye.
RWANDATRIBUNE.COM