Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gashantare 2021, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka ibiri (2) Ishaka CNL rimaze ribayeho , Umuyobozi waryo Agathon Rwasa yasabye Abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Burundi guhagarika ubwicanyi bukorerwa abaturage n’abantu bazwi na leta ikabihorera.
Mu gihe Abarundi batangiye umwaka mushya wa 2021 hagiye humvikana abicwa n’ababurirwa irengero, Agathon Rwasa uyoboye ishyaka CNL yasabye abayobozi kwirinda gukoresha amategeko atabaho bagamije kurenganya abarwanashyaka be bitwaje icyo bari cyo mu nyungu zabo bwite.
Mu ijambo yashyikirije abarwanashyaka ba CNL hizihizwa isabukuru , Bwana Rwasa yavuze ko mu gihugu hakomeza kugaragara abayobozi bica amategeko bakishyiriraho ingingo zabo zihohotera abo batavuga rumwe nabo. Yagize ati” Mu mategeko y’igihugu cy’u Burundi nta gihano cy’urupfu kirimo; niba umuntu acyekwaho icyaha yagakwiye gufatwa agashyikirizwa ubutabera , niba ashoboye kubona abamuhagararira mu mategeko afashwe , nahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko ariko nadahamwa n’icyaha arekurwe akomeze umundendezo we.
Birababaje kubona umuntu afatwa ku manywa izuba riva n’abantu bazwi nyuma y’imimsi mike akaburirwa irengero.
Nimudufashe Banyacyubahiro muyoboye iki gihugu guhangana n’iki Kibazo ; Twese twifuza Amahoro ! Twese twifuza kubaho mu bumwe no mu mudendezo”.
Rwasa anenga Abayobozi bahohotera abanyamuryango b’ishyaka CNL
Rwasa avuga ko Hari abarwanashyaka be 105 bafunzwe ariko bakaba bararangije igifungo cyabo ntibarekurwe n’abandi 38 bagizwe abere ntibarekurwe bakaba bakiri mu magereza ; ati:”Akaregane nk’aka ntituzi igihe kazarangirira, abayobozi nimwe muzakemura iki kibazo kuko ubucamanza butabogamwe ni isoko y’amahoro mu gihugu”.
Kuva Ishyaka CNL rwemerewe gukorera ku mugaragaro mu kwa kabiri k’umwaka wa 2019, ryakomeje kuvuga ko ribangamirwa mu bikorwa byaryo, ibiro byaryo hirya no hino mu gihugu bikangizwa ndetse n’abarwanashyaka baryo bagahohoterwa bya hato na hato.
Kuya 30 Ukuboza 2021 , ubwo Perezida Ndayishimiye yagezaga ijambo ku benegihugu n’abanyamakuru yatangaje ko yatanze imbabazi ku bagororwa bo mu magereza atandukanye ariko hagashyirwaho ushinzwe kubikurikirana kugeza ubu hashize ukwezi gusaga bitarakorwa
Nkundiye Eric Bertrand