Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe naLeta y’u Burundi CNL Agathon Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abayoboke be ubwo bari mu myiteguro y’isabukuru y’imyaka ine bamaze bemerewe na Guverinoma y’u Burundi,yavuze ko Uburundi bwafashwe nk’akarima ishyaka riri kubutegetsi nk’akarima kabo bigengaho.
Uyu muyobozi yatangaje ko mu Burundi ntabuyobozi rusange buhaba kuko ishyaka riri k’ubutegetsi ryigaruriyeimitungo yose y’igihugu rikayishyira mu maboko yaryo nk’aho ari akarima bigengaho.
Yakomeje avuga ko ubutegetsi buhari utabwita ubw’igihugu ahubwo wabwita ubuyobozi bw’ishyaka riri k’ubutegetsi kuko ntawundi bafatanya uretse bo ubwabo.
Yongeyeho ko u Burundi burimo abantu batandukanye bityo rero bakagombye kureberera ibice byose no mu ngeli zitandukanye.
Uyu muyobozi yibukije ubuyobozi bw’iki gihugu ko bafite ishinganp zo kubanisha abanyagihugu , aho kubacama ibice.
Uyu mugabo usanzwe ari umwe mubagize inteko ishinamategeko yatangaje ibi mugihe bari kwitegura ibirori bizaba kuri uyu wa 12 Werurwe 2023 ubwo bazaba bahimbaza iminsi Ines ishyaka ryabo ryemerewe gukorera k’ubutaka bw’u Burundi ku mugaragaro.
Iri shyaka kandi ryakunze kumvikana ryamagana ibikorwa by’urubyiruko rukoreshwa n’ishyaka riri k’ubutegetsi bazwi ku izina ry’imboera kure kuko icyabo ari uguhohotera ikiremwa muntu gusa.
Umuhoza Yves